00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Batatu bahitanywe n’impanuka ya Fuso

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 16 January 2025 saa 08:28
Yasuwe :

Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari itwaye abantu umunani mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibirizi, yakoze impanuka ikomeye, batatu bahita bahasiga ubuzima abandi bane barakomereka bikomeye.

Iyi mpanuka yabaye ku wa 15 Mutarama 2025, mu Kagari ka Cyeru, Umudugudu wa Matarama.

Iyi modoka yari ipakiye imbaho yarenze umuhanda, mu bantu umunani barimo batatu bahise bapfa naho abandi bane barakomereka bahita bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kibirizi, mu gihe umwe muri bo nta kibazo yagize.

Mu bapfuye harimo Ndayizeye Venuste, Hagenimana Erneste na Hakizimana Abraham, bakomokaga mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Karengera mu Kagari ka Gasayo, mu Mudugudu wa Nyamugari.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yemereye IGIHE ko iyi mpanuka yabaye, avuga ko umushoferi wari utwaye iyo modoka yahise atoroka akaba ari gushakishwa.

Ati "Byabaye mu gicuku, birakekwa ko umushoferi yari ananiwe cyane arimo agenda asinzira, bityo arenga umuhanda, impanuka iba ityo."

Hari amakuru ahamya ko abashoferi b’imodoka zitwara imizigo bakora amasaha y’ikirenga rimwe na rimwe bikaba intandaro y’impanuka.

Ubuyobozi bw'Akarere bwahamije ko umushoferi ashobora kuba yari ananiwe akagenda asinzira mu muhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .