Iyi mpanuka yabaye ku wa 15 Mutarama 2025, mu Kagari ka Cyeru, Umudugudu wa Matarama.
Iyi modoka yari ipakiye imbaho yarenze umuhanda, mu bantu umunani barimo batatu bahise bapfa naho abandi bane barakomereka bahita bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kibirizi, mu gihe umwe muri bo nta kibazo yagize.
Mu bapfuye harimo Ndayizeye Venuste, Hagenimana Erneste na Hakizimana Abraham, bakomokaga mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Karengera mu Kagari ka Gasayo, mu Mudugudu wa Nyamugari.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yemereye IGIHE ko iyi mpanuka yabaye, avuga ko umushoferi wari utwaye iyo modoka yahise atoroka akaba ari gushakishwa.
Ati "Byabaye mu gicuku, birakekwa ko umushoferi yari ananiwe cyane arimo agenda asinzira, bityo arenga umuhanda, impanuka iba ityo."
Hari amakuru ahamya ko abashoferi b’imodoka zitwara imizigo bakora amasaha y’ikirenga rimwe na rimwe bikaba intandaro y’impanuka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!