00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Batandatu bagiye kwiba amabuye y’agaciro bagwirwa n’ikirombe, umwe ahasiga ubuzima

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 12 Ukwakira 2020 saa 05:56
Yasuwe :
0 0

Abantu batandatu bagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, ikirombe kigwira babiri muri bo biviramo umwe gupfa naho undi arakomereka.

Byabaye mu gicuku cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Ukwakira 2020, mu Mudugudu wa Murende mu Kagari ka Kirambi. Ahari ikirombe gisanzwe gicukurwamo amabuye yo mu bwoko bwa Coltan.

Aba bantu uko ari batandatu bacukuraga amabuye y’agaciro bakaba bari baturutse mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Cyanika uhana imbibi na Nyanza. Babiri bagwiriwe n’ikirombe bari binjiyemo naho abandi bane bagumye hanze.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE ko abo bantu bagiye gucukura ayo mabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko kuko nta burenganzira bari babifitiye.

Ati “Hari umwe wahise yitaba Imana, hari n’uwakomeretse uri kuvurwa. Bitwikiriye ijoro baza kuyacukura ariko mu by’ukuri twari twarabibujije kuko no ku wa Kabiri twari duherutse kuganira n’abaturage tubabuza kujya mu bikorwa nk’ibyo bitemewe.”

Ntazinda yasabye abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa nk’ibyo bitemewe kuko bishobora kubatwara ubuzima kandi abazabifatirwamo bazahanwa.

Umurambo w’uwapfuye wajyanywe mu Bitaro by’Akarere ka Nyanza gukorerwa isuzuma naho uwakomeretse ari kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Kirambi.

Kugeza ubu abandi bane bari baje kwiba ayo mabuye y’agaciro bari gushakishwa kuko bahise baburirwa irengero.

Ubu bujura bw'amabuye y'agaciro bwaguyemo umwe bwabereye mu Karere ka Nyanza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .