00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Bamwe mu batangabuhamya bashinje Urayeneza batangiye kwisubiraho

Yanditswe na Akimana Jean de Dieu
Kuya 2 Ukuboza 2021 saa 12:37
Yasuwe :

Urugereko Rwihariye Rushinzwe Kuburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwakomeje kuburanisha urubanza rw’ubujurire rwa Urayeneza Gerard wahoze ayobora Kaminuza ya Gitwe, wakatiwe igihano cyo gufungwa burundu kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri uru rubanza, humviswe abatangabuhamya batandukanye barimo n’abari bamushinje mbere.

Uwitwa Sibomana Aimable yageze imbere y’Urukiko yahinduye imvugo, avuga ko ibyo yashinje Urayeneza byari ibinyoma, anasaba imbabazi Urukiko, avuga ko yabitewe n’uwitwa Charlotte Ahobantegeye.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko ibyo yavuze mbere yari yabisabwe n’umugore witwa Ahobantegeye Charlotte wamuhaye amafaranga na telefoni ngo azavuge ko yaviduye ubwiherero mu bitaro bya Gitwe akabonamo imibiri.

Undi watanze ubuhamya ni Mutangana Francois wavuze ko yabonye Urayeneza Gerard afite imbunda n’umuhoro.

Yabajijwe niba yarabonye umuntu wicishijwe imbunda yabonanye Urayeneza, avuga ko yayitwazaga nk’inkoni.

Yavuze ko imbunda Urayeneza yari afite atazi ubwoko bwayo nyamara avuga ko yabaye umusirikare. Mbere ngo yari yavuze ko ari SMG.

Habiyambere Ildephonse wabaye Burugumesitiri wa Komini Murama kuva muri Kanama 1994 na we yatanze ubuhamya, avuga ko atazi niba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Urayeneza yari atuye i Gitwe.

Habiyambere kandi yongeyeho ko ibijyanye n’imibiri yabonetse mu bitaro bya Gitwe ntayo azi kuko akimara kuba Burugumesitiri w’iyi Komini hari imirambo yagiye iboneka igashyingurwa ndetse aho ishyinguwe hagashyirwa ibimenyetso birimo no kuhatera imiyenzi.

Yongeyeho ko nta makuru y’imibiri yabonetse mu byobo byari biri mu bitaro bya Gitwe yigeze yumva anavuga ko Urayeneza atigeze avugwaho imbunda, ahubwo yavuzwe ku muhungu we.

Undi mutangabuhamya wavuze ni Mujawabega Immaculée, wavuze ko ubuhamya bwatanzwe na Uwumuremyi Hyacintha washinje Urayeneza kuba yari kuri bariyeri kandi yari afite imbunda, bubeshya kuko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu Uwumuremyi yari ahishwe na Mujawabega mu rugo rwe na barumuna be batatu, bityo atigeze abona uko agera kuri bariyeri zari hanze ngo amenye amakuru y’ibyari biri kuhabera.

Yavuze ko guhera tariki ya 8 Gicurasi mu 1994 kugera ku itariki ya 9 Kamena mu 1994, batandukanye bakajya mu Birambo, abandi bagakomeza basanganira Inkotanyi bityo ibya mbere y’itariki bahuriyeho ntabyo azi.

Undi mutangabuhamya wavuze ni Munanira Alexandre wavuze ko yahamagawe n’abantu batandukanye bamubwira ko agomba kwemeza ko se umubyara yiciwe mu bitaro bya Gitwe.

Mu bo avuga ko bamuhamagaye harimo Ahobantegeye Charlotte wamusabye ko yamufasha gushinja Urayeneza, akemeza ko se umubyara yishwe agatabwa mu cyobo cyabonetsemo imibiri.

Yavuze ko yongeye guhamagarwa na Mulindabyuma Isidore wamubwiye ko agomba kwitonda kuko azagororerwa niyemera gushinja Urayeneza.

Yabwiye Urukiko ko akimara kubona ibi bikorwa bimeze nk’akagambane karimo gukorerwa Urayeneza, yaguze telefoni ifite ubushobozi bwo kubika amajwi y’ibyavuzwe, akajya abika ibiganiro agirana n’abamusabaga gushinja Urayeneza, ibyo biganiro byose aza kubiha umwunganizi wa Urayeneza.

Urukiko rwasabye ufite iyi telefoni ko yayishyikiriza Urukiko bityo abunganizi ndetse n’ubushinjacyaha bukeneye kumva ayo majwi bakayumva.

Ku ruhande rwa Mulindabyuma Isidore wahamagawe nk’umutangamakuru ndetse akaba no mu baregera indishyi, yavuze ko yabonye Urayeneza Gerard na Chadrack bafite imbunda ariko ahakana ko yabonye bayikoresha bica Abatutsi.

Yanavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari yihishe mu nyubako itari yuzuye y’ibitaro bya Gitwe, ahari bariyeri yabagaho Munyampundu Leon bita Kinihira, akavuga ko Sibomana Aimable (wavuze ko yatanze ubuhamya bw’ibinyoma) yari azi amakuru y’uko hari ibyobo bibitse imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Uru rubanza rwamaze amasaha icyenda, aho ruzasubukurwa ku itariki ya 29 Ukukoza uyu mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .