Nyanza: Aborozi bashima BDF yabafashije kubona ikusanyirizo ry’amata rigezweho

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 8 Mutarama 2020 saa 02:30
Yasuwe :
0 0

Aborozi b’inka bo mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza bishimira ko bafite ikusanyirizo ry’amata rigezweho babonye bigizwemo uruhare n’Ikigega cy’Ingwate BDF (Business Development Fund).

Iryo kusanyirizo riri mu Kagari ka Migina ni irya Koperative ‘Twiyororere Kijyambere’ igizwe n’aborozi bo muri ako gace bagera ku 178, harimo abagore 67.

Umuyobozi w’iyo koperative, Kimonyo Alexandre, avuga ko bakora umurimo wo gukusanya amata no kuyageza ku isoko ndetse no gutanga ubuvuzi bw’amatungo ku borozi.

Yatangijwe mu 2007 n’aborozi 52, ibona ubuzima gatozi mu 2009; bishyize hamwe borora inka za kijyambere, bamaze kubona zigwije umukamo bashyiraho ikisanyirizo ry’amata.

Nyuma yaho baje guhura n’ibibazo bituma koperative ihagarika ibikorwa kuva mu 2011 kugeza mu 2014. Bongeye kubura ibikorwa babifashijwemo n’umushinga ugamije guteza imbere amakaragiro, Rwanda Dairy Development Project (RDDP) hamwe n’ikigega cy’ingwate BDF.

Icyo gihe bari bafite ikusanyirizo rikeneye kuvugururwa no kurishakira ibikoresho bigezweho.

Kimonyo ati “Umushinga RDDP ukorera mu Karere ka Nyanza uraza utwemerera inkunga y’uko bagiye kudufasha ku kigero cya 80% twe tukishakira 20%; RDDP ni yo yatugejeje kuri BDF.”

Akomeza avuga ko BDF yabafashije cyane kuko kuri ubu ibikorwa byabo bigenda neza kandi bifitiye akamaro abarozi bo mu Murenge wa Muyira.

Ati “BDF yadufashije mu buryo bwo gusana ikusanyirizo ifatanyije n’umushinga RDDP, badufashije kubona ibikoresho by’isuku ku mata, ibyuma bipima amata, hanyuma barongera badufasha kubona imodoka izajya itwara amata ariko bwo dutanze uruhare rwacu rwa 50%.”

Ku modoka batewe inkunga ya miliyoni zisaga 13 Frw naho ku gusana ikusanyirizo bahabwa Miliyoni zirenga 16 Frw. Ayo yose ntabwo bazayishyura kuko ni inkunga batewe yo kwagura ibikorwa byabo.

Ku bijyanye n’umusaruro, yemeza ko byifashe neza kuko ku kwezi bakusanya litilo z’amata zigera ku bihumbi 40. Bahaye akazi abakozi bagera kuri 30 barimo barindwi bahoraho.

Umukozi wa BDF mu Karere ka Nyanza, Mbanjineza Léopord, avuga ko kuva mu mwaka wa 2014 kugeza ubu batangiye ingwate mu bigo by’imari abantu 325 ya Miliyoni zisaga 655 Frw.

Batanze inkunga yo kubaka ubuhunikiro ku mishinga umunani yatwaye miliyoni ziranga 143 Frw. Indi inkunga batanze ni iyo ku mishinga yo kubaka ibiraro 90 by’inka no gutunganya amakaragiro y’amata.

Ikigega BDF cyemeza ko cyiteguye gukomeza gutanga ubufasha kuri buri wese ufite umushinga wabuze igishoro mu rwego rwo gukomeza kuzamura ubukungu bw’igihugu.

By’umwahariko, BDF iha amahirwe abagore n’urubyiruko kurusha abandi, kuko nibo bahabwa ubufasha bwo kubemerera kubishingira nk’ingwate ku kigero cya 75%, mu gihe abagabo bo bemererwa kwishingirwa ku kigero cya 50%.

Ikigega BDF cyashinzwe mu 2011 na banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere, BRD.

Bavuga ko BDF yabafashije cyane kuko kuri ubu ibikorwa byabo bigenda neza
Imodoka itwara amata ya Koperative Twiyororere Kijyambere
Inzu y'ikusanyirizo ry'amata rya koperative Twiyororere Kijyambere
Iyo modoka bayiguze agera kuri miliyoni 26 Frw harimo inkunga bahawe na BDF ya miliyoni 13 Frw
Koperative ‘Twiyororere Kijyambere’ igizwe n’aborozi bo muri ako gace bagera ku 178
Ku kwezi bakusanya litilo z’amata zigera ku bihumbi 40
Umuvuzi w'amatungo wa koperative Twiyororere Kijyambere yakira umwe mu baje bamugana
Umuyobozi w’iyo koperative, Kimonyo Alexandre, ari kumwe n'umwe mu banyamuryango
Umuyobozi w’iyo koperative, Kimonyo Alexandre, yavuze ko inkunga batewe yabafashije kwagura ibikorwa byabo no kunoza ibyo bakora
Usibye gukusanya amata bakora n'ubuvuzi bw'amatungo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza