Nyanza: Abantu babiri bafatanywe ibicuruzwa bya magendu birimo na divayi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Werurwe 2021 saa 02:26
Yasuwe :
0 0

Abapolisi bakorera mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana bataye muri yombi abantu babiri bari bafite magendu y’ibitenge 465, ikarito irimo litiro eshanu za divayi n’ibizingo 25 by’insinga z’amashanyarazi.

Umucuruzi n’uwari umutwaje bafashwe ku wa 26 Gashyantare 2021, ahagana saa Munani z’amanywa. Bafatanywe ibyo bari batwaye mu modoka ifite Pulake yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari naho bari bakuye ibyo bicuruzwa ahitwa i Bukavu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko abantu bafashwe ubwo abapolisi bari mu kazi, bahagarika imodoka bayisatse bakayisangamo ibyo bicuruzwa.

Yagize ati “Bariya bantu ubundi ni abo mu Karere ka Rusizi ariko ibicuruzwa bari babikuye i Bukavu muri Congo. Baraje bageze mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana abapolisi barabahagarika barabasaka basanga mu modoka bafitemo ibitenge 465 bidasoreye, litiro eshanu za divayi n’ibizingo 25 by’insinga z’amashanyarazi byose batabitangiye imisoro.”

SP Kanamugire yavuze ko nyiri byo bicuruzwa yavuze ko yari agiye kubiranguza mu bacuruzi bo mu Karere ka Ngororero, uwo bari kumwe akaba yari yahawe akazi ko kumutwaza.

Yagize ati “Abapolisi bamaze kubona ukuntu bimwe muri biriya bicuruzwa bari babihishe munsi y’intebe bagize amakenga ko ari magendu, umwe bamusabye imisoro y’ibyo bicuruzwa yerekana inyemezabwishyu y’ibitenge 462 naho ibindi bitenge 465 ntabwo yari yabisoreye. Ibizingo 25 by’insinga ndetse na divayi nabyo ntabwo byari byasorewe.”

SP Kanamugire yakanguriye abantu kwirinda ubucuruzi bwa magendu kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko ariko abibutsa ko abakora ibyo baba basubiza inyuma igihugu.

Ati “Ni kenshi abaturarwanda cyane cyane abacuruzi basobanurirwa ko imisoro ariyo yubaka igihugu bityo bagakangurirwa gusorera ibicuruzwa byabo kandi bagasorera ku gihe kandi bakirinda magendu. Ni yo mpamvu Polisi y’u Rwanda itazahwema kugenzura no kurwanya ubucuruzi bwa magendu ariko tunakangurira abaturage kujya baduha amakuru y’aho babonye ibicuruzwa bya magendu.”

Imodoka n’ibicuruzwa byahise bijyanwa ku Biro by’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya Ubucuruzi bwa magendu riherereye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali ya Amerika.

Magendu yari igizwe n'ibitenge 465, ibizingo 25 by'insinga z'amashanyarazi na litiro eshanu za Divayi/ Ifoto: Polisi y’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .