Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangirije IGIHE ko aba bantu bafashwe bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo gukoresha ibiyobyabwenge n’ubujura.
Ati "Polisi yakoze igikorwa cyo gushaka no gufata abahungabanya umutekano barimo abajura, abateza urugomo n’abakoresha ibiyobyabwenge, aho twafashe abantu 19 b’igitsigabo.’’
Yakomeje avuga ko abafashwe ubu bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muyira, anasaba abaturage gukomeza ubufatanye na Polisi mu gutanga amakuru ku bantu nk’aba, kugira ngo bahashywe, bityo bature mu midugudu itarangwamo ibyaha.
Abatuye mu Karere ka Nyanza by’umwihariko mu Murenge wa Kibirizi wafatiwemo aba bantu 19, bavuze ko bashimye iki gikorwa cya Polisi cyo kubakiza abajura kuko bari basigaye bahora babikanga, aho babamburaga amatelefone, biba amatungo mu ngo n’ibindi.
Mu kwezi gushize ubwo Polisi yari mu kiganiro n’abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Amajyepfo, yatangaje ko ubujura buza mu byaha biri imbere kuko habarurwaga ibyaha birenga 400 byari byamenyekanye mu kwezi k’Ukwakira gusa.
Ibi biri mu byatumye Polisi yongera imbaraga mu guhashya abakekwaho ubujura n’ibindi byaha, ku buryo mu kwezi k’Ugushyingo gushize, hari hamaze gutabwa muri yombi abasaga 50.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!