Ni amahugurwa y’iminsi itatu yasojwe ku wa 16 Gicurasi 2025, yateguwe na Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), ifatanyije n’Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza imbere amategeko (ILPD).
Umukozi muri MINIJUST, Ushinzwe Ubutabera Mpuzamahanga, Ndengeyinka William, yavuze ko aya mahugurwa y’ibanze ku masezerano mpuzamahanga u Rwanda ruba rwarashyizeho umukono rukayemeza burundu, haba ku rwego mpuzamahanga no ku rwego rw’Afurika, harebwa uburyo inshingano ziyakubiyemo zubahirizwa mu gihugu, ndetse no kubaka uburyo bwisumbuye bw’imikoranire hagati y’inzego zitandukanye kugira ngo hanozwe ishyira mu bikorwa ryayo.
Yagaragaje kandi ko wabaye umwanya mwiza wo kwinjiza mu nshingano abashinzwe igenamigambi mu bigo, kugira ngo bajye bagira uruhare mu bisabwa gukorwa.
Ati “Ubusanzwe twari dusanganywe imboni z’uburenganzira bwa muntu mu bigo byaba ibya Leta n’ibyigenga, ariko umwihariko twashakaga gushyiraho ni ukwinjizamo n’abashinzwe igenamigambi muri ibyo bigo, kuko twasanze ibikenewe mu gushyira mu bikorwa ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu ari bo babitanga. Byabaye rero ibintu byiza kuko twari dukeneye inararibonye ryabo muri byo, aho kugira ngo bibiture hejuru babibwirwa n’abanyamategeko gusa.”
Ndengeyinka, yagaragaje kandi ko wabaye n’umwanya mwiza wo guhuza imyumvire mu kumenya gutegura raporo zigaragaza uburyo ayo masezerano ashyirwa mu bikorwa kugira ngo zijye ziba zitunganye kuri bose.
Umunyamategeko Shenge Laurent uri mu bahuguwe yavuze ko aya mahugurwa yabaye ikintu cyiza cyatumye inzego zitandukanye zungurana ibitekerezo ku burenganzira bwa muntu kuko baba batabifiteho imyumvire imwe.
Yavuze ko ubusanzwe igihugu kigira inshingano eshatu zijyanye n’uburenganzira bwa muntu zirimo kuburinda, kubwubahiriza no gutanga uburyo bwo kubushyira mu bikorwa.
Yagaragaje ko kuganira ku nshingano za buri rwego rwaba urwa Leta na sosiyete sivile bakanahana amakuru yaba ay’imibare ikenewe, byose biri mu byubaka umwuka mwiza w’imikoranire.
Ati “Aya mahugurwa yari ahuje inzego zose, ndetse twifuje ko ubu bumwe bwagumaho hakabaho ubufatanye, ku buryo abantu bahanahana amakuru, urwego rumwe ntirusabe amakuru ahandi ngo bayabime kandi bose bakorera igihugu.”
Umuyobozi Ushinzwe Amasomo muri ILPD, Bangayandusha Viateur, yashimiye umurava w’abitabiriye aya mahugurwa, abasaba kuzamura isura nziza y’u Rwanda mu burenganzira bwa muntu, binyuze muri raporo bazajya bakora zishingiye ku bimenyetso bihamye ndetse n’imibare.
Muri aya mahugurwa kandi, habayeho n’umwanya wo gusura Igororero Mpuzamahanga rya Nyanza ryubatse i Mpanga, aharebwe uko uburenganzira bw’abahagororerwa bwubahirizwa.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!