Byabaye ku wa 11 Werurwe 2025 mu masaha ya saa yine za mu gitondo, ku Ishuri Ryisumbuye rya Mutagatifu Petero Igihozo riri mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akagari ka Nyanza, mu Mudugudu wa Gakenyeri.
Abagabo babiri barimo uwitwa Nzabamwita Jean Claude w’imyaka 33 witabye Imana, bari bari kuvidura umusarane ku kigo cy’ishuri, maze umwe muri bo agwamo undi ajya kumutabara na we agwamo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko ubwo abo bagabo bajyanwaga ku Bitaro bya Nyanza, umwe muri bo witwa Nzabamwita J. Claude yahise apfa, mugenzi we we akaba akitabwaho n’abaganga.
Ati “Ni byo koko, ubu iperereza ryatangiye, ngo hamenyekane amakuru yisumbuyeho kuri iriya mpanuka.”
SP Habiyaremye, yakomeje yihanganisha umuryango n’inshuti ba nyakwigendera, aboneraho no gutanga ubutumwa bwo gusaba abantu kugira amakenga mu gihe cyo gukora imirimo yashyira ubuzima bw’abayikora mu kaga.
Ati “Abantu bakwiye kugira amakenga ku kintu cyose babona ko cyabateza ibyago bakakireka. Urugero ni iyi mpanuka, kuko ntibyagakwiye, mu gihe hari abamerewe gukora kariya kazi mu buryo bukurikije amategeko.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!