Ni ibintu bavuga ko bishushanya urupfu n’izuka ry’u Rwanda, ari na byo bitanga icyizere ko u Rwanda ruzakomeza kubaho kubera imiyoborere myiza rufite.
Mu gihe cya Jenoside, Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Nyange, bagabweho ibitero n’Interahamwe ngo zibiciremo bibanza kugorana kubera kwiranaho.
Nyumwa Padiri Seromba Athanase afatanya na Kayishema Fulgence, Burugumesitiri wa Komini Kivumu witwaga Ndahimana Grégoire n’umucuruzi wo ku Kivumu witwaga Gaspard Kanyarukiga biyemeza kubasenyeraho Kiliziya.
Babanje gushaka kuyitwika biranga, bakoresha intambi zimena amabuye biranga, nyuma Padiri Seromba yigira inama yo gukoresha ibimashini byakoraga umuhanda wa Muhanga-Karongi, ku wa 16 Mata 1994, uba inzozi mbi cyane ku Batutsi bari bahahungiye.
Mu myaka itatu yakurikiyeho, abana bigaga mu ishuri ryisumbuye ry’i Nyange, ku gasozi gateganye n’ahari Paruwasi, humvikanye indi nkuru yatanze icyizere cyo kongera kubaho k’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 1997, abacengezi babagabyeho igitero bakabategeka kwitandukanya, Abahutu ukwabo n’Abatutsi ukwabo, abana baba ibamba mu mvugo yuje indangagaciro y’ubumwe bati "Twese turi Abanyarwanda".
Muri icyo gitero cyamaze iminota 30, abacengezi bahise banyuza gerenade ebyiri mu idirishya zica abanyeshuri bamwe, abandi barakomereka.
Ni ubutwari bwatangaje benshi kuko muri aba harimo abavuye i Kigali, i Rusizi, i Rubavu n’ahandi, ariko biyemeza kuba umwe.
Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, abo muri Kaminuza Gatorika y’u Rwanda (CUR), biyemeje kujya gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyange ndetse n’Igicumbi cy’Intwari z’Imena cya Nyange, basangizwa kuri ayo mateka.
Umwe mu banyeshuri ba CUR, yabajije impamvu yatumye aba bana bagira umutima uhuje wo gushimangira ko ari Abanyarwanda imbere y’intwaro.
Umuyobozi mu Rwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta z’Ishimwe (CHENO), Rwaka Nicolas, yasobanuye ko abo bana bari baramaze kwibonera ko nta Munyarwanda n’umwe wigeze yungukira muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Bari bariboneye neza uko amacakuburi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo yasenye igihugu, bituma bayazinukwa, bahitamo guhamya Ubunyarwanda.”
Uwamahoro Sylvie wiga muri CUR, yavuze ko aya mateka ahabanye y’imisozi ibiri iteganye ishushanya ibiragano bibiri by’u Rwanda rw’umwijima n’urw’umucyo.
Ati “Nyange ni ikimenyetso cy’u Rwanda rushya kuko bagaragaje ko ‘Ndi umunyarwanda’ ishoboka nyuma ya Jenoside yasenye ubumwe bwabo, ni isomo rikomeye rikenewe na buri wese.”
Umuyobozi wa CUR, Padiri Dr. Laurent Ntaganda, yavuze ko Abanyarwanda bose by’umwihariko urubyiruko bakwiye gufatira urugero ku Ntwari z’Imena z’i Nyange, bakima amatwi amacakubiri.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!