00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamirambo: Uwashakanye n’umugabo ufite abagore barindwi n’abana 18 aratabaza (Video)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 6 April 2022 saa 10:17
Yasuwe :

Nyiraneza Nasra, ni umubyeyi utuye mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, wemeza ko abayeho nabi nyuma y’aho ashakanye n’umugabo ufite abandi bagore barindwi.

Uyu mubyeyi w’umwana umwe w’umukobwa yagejeje ikibazo cye ku Muvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, ubwo yumvaga ibibazo bitandukanye by’abaturage batuye mu Murenge wa Nyamirambo.

Uyu mugore yavuze ko atewe impungenge n’ubuzima bwe bitewe n’uko abana b’umugabo we bari kumwirukana mu mitungo yamusigiye.

Ibi byatumye yegera Nyiraneza iramuganiriza ayigezeho byimbitse ibibazo bimwugarije n’icyo yumva yafashwa.

Nyiraneza yavuze ko umugabo bashakanye bakanabyarana umwana umwe w’umukobwa yitwaga Gatabazi Hussein. Avuga ko uyu mugabo babanye amubwira ko nta mugore n’umwe afite ariko nyuma aza kumuhishurira ko abaye uwa munani. Yamubwiye kandi ko afite abana 18 barimo umunani babaga muri Tanzania n’abandi batazwi.

Uyu mugore uvuga ko yabanye n’umugabo we mu 1995, yavuze ko nyuma yaje kuzana aba bana be umunani babaga muri Tanzania arabamuha arabarera nk’umubyeyi kuko yari yaramubwiye ko nyina ubabyara yamunaniye.

Yakomeje avuga ko uyu mugabo yaje kwitaba Imana abana batangira kumuhinduka ku buryo ubu bari kumwirukana no mu nzu uyu mugabo yari yaramusigiye bitwaje ko atigeze asezerana nawe.

Ati “Mfite ikibazo kijyanye n’umutungo umugabo wanjye yansizemo kuko abana be bagera ku munani bari kuyinyirukanamo kandi ikibabaje ni uko nyuma yo kubana aribwo yambwiye ko afite abandi bagore barindwi n’abana 18 n’abandi batazwi kuko abo 18 n’abana bazwi neza ko ari abe.”

Yakomeje asaba ubuvugizi n’ubufasha kuko afite ikibazo cy’uko iyi mitungo bari kumukuramo ari iyo yahawe n’abunzi nyuma y’uko bumviye ikibazo cyabo bakabagabanya imitungo yari ihari bose.

Nyiraneza yanashimangiye ko impamvu atasezeranye n’umugabo byatewe n’uko Abayisilamu badakunze gusezerana imbere y’amategeko ndetse atari azi ko byamugiraho ingaruka nk’izi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yemeza ko uyu mugore bazamufasha kuko abana bose bafite uburenganzira bungana imbere y’amategeko.

Yagize ati “Ikibazo cy’ubushoreke sinavuga ko ari icy’uyu munsi kuko hari aho bigaragara cyane cyane iyo ugiye mu myemerere y’abaturage ishingiye ku idini, aho usanga nko muri Islam bashobora kwemera umugore urenze umwe.”

Yongeyeho ko mu bibazo bakunze kwakira bishingiye ku izungura usanga bigaruka ku kibazo cyo gushaka abagore barenze umwe ku buryo usanga abana bavutse kuri iyo miryango bahura n’ibibazo iyo bigeze mu gihe cy’izungura.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, nawe yavuze ko ikibazo cy’ubuharike gishigiye ku myumvire ndetse bisaba kwigisha abaturage.

Yagize ati “ Navuga ko ari urugero rubi kuko urumva umuntu yishimira gushaka abagore benshi no kubyara abana benshi nyuma ugasanga bibaye umuzigo kuri leta, mwabonye ibibazo twagiye twakira abantu bafite abana barenga 10 ugasanga se yarapfuye kandi nta mitungo bafite bavuga ko uyu munsi ntaho bafite ho kuba ku bubryo ari ikibazo gikomeye.”

Yakomeje avuga ko atari i Nyamirambo gusa hari cy’ubuharike kuko no mu Ntara y’Amajyaruguru nko mu Karere ka Rulindo aho basuye bakibonye, aboneraho gusaba Abanyarwanda kumenya ko kubyara ari byiza ariko kubyara abo umuntu ashoboye kurera ari byiza kurushaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .