Uwo musore usanzwe atuye i Nyamirambo, yagonzwe n’ikamyo ubwo yari amanutse yerekeza kuri 40 nk’uko byatangajwe na Rukundo Assouman, wabonye iyo mpanuka iba.
Ati “Yagendaga ku igare rya siporo inyuma ye hari ikamyo ndetse n’imbere hari indi yari iri kuzamuka. Twagiye kumubona agonganye n’ikamyo yazamukaga akubita umutwe hasi bihita birangira.”
“Uko twabibonye ni ikibazo cyabayeho cyo kubura feri y’igare rye, ntitwavuga ngo abashoferi ni bo bari mu makosa kuko yari ageze hafi ya ‘Dos d’Anne’ kandi bisaba ko bagabanya umuvuduko. Kuri njyewe sinavuga ko hari uri mu makosa, ni ibintu byabaye bituguranye.”
Mu gihe kitageze ku mezi abiri hamenyekanye impanuka zabereye i Nyamirambo inshuro eshatu, zaguyemo abantu bane. Zose ni iza sosiyete Horozon Constructions.
Hari iheruka gukorera impanuka ku Ryanyuma yahitanye umushoferi n’umuturage, iyabereye hafi y’Ikigo cy’Ishuri cyahoze cyitwa CIESK mu Rwampara ndetse n’uyu musore.
Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa muri Horizon Constructions, Migisha Samuel, yemeje iby’iyi mpanuka yahitanye uyu musore.
Yavuze ko kuba imodoka zabo zikunze gukora impanuka mu buryo butunguranye nta ruhare rugaragara rwa tekiniki kuko akenshi biba byabaye bidaturutse ku makosa y’imikorere yazo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!