Abatangabuhamya babwiye IGIHE, ko uyu musore yishwe ateraguwe ibyuma mu rukerera rwo ku wa Kane tariki ya 9 Werurwe 2023, mu muhanda ujya ku irimbi ryo mu Rugarama mu Mudugudu wa Muhoza.
Bavuga ko uyu musore yari atashye avuye kunywa inzoga mu kabari ageze muri uwo muhanda ujya ku irimbi ryo mu Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo, moto iriho abantu babiri imucaho igeze imbere iragwa agiye gutabara abari bayiriho bamuteragura ibyuma arapfa.
Uwitwa Byiringiro Antoine yagize ati “Yari atashye ngo abona moto iraguye agiye kubyutsa abari bayiriho bamuteragura ibyuma.”
Mushiki wa nyakwigendera yagize ati “ Bamwishe nijoro hari moto yanyuzeho ihetse abantu babiri bageze imbere ahitwa Rubavu Kuryanyuma basa nabagwa undi agenda ajya kubaramira nibwo umwe muri bo yakuyemo icyuma amutera mu ijosi undi mugenzi nawe yamushwaruje icyuma ku kananwa.”
Umunyamabanga Nashingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Uwera Claudine, yemereye IGIHE ko uyu musore yishwe n’abantu batari bamenyekana.
Yagize ati “Yego byarabaye ariko ikirego kiri muri RIB, amakuru dufite ni nk’ayo mufite, byabaye mu rukerera saa kumi.”
Yakomeje avuga ko igikorwa cyo gushakisha aba bantu bishe uyu musore cyatangiye kandi bazafatwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!