Nyamirambo: Inzu yakongotse ubwo nyirayo yasudiraga inzugi ngo uyikodesha atazakuramo ibye atamwishyuye

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 16 Mutarama 2021 saa 11:40
Yasuwe :
0 0

Inzu ikorerwamo ubucuruzi iherereye mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge, yahiye irakongoka aho bivugwa ko nyirayo yari yashyizeho umuntu ngo ayisudire kugira ngo uwayikodeshaga atazamo atamuhaye amafaranga y’ubukode amurimo.

Iyi nzu yacururizwagamo ibikoresho by’imodoka, yafashwe n’inkongi ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Mutarama 2021.

Abaturage bo muri aka gace babwiye IGIHE ko nta gicuruzwa na kimwe cyabashije gukurwa muri iyi nzu kuko byose byahiye.

Bemeza ko iyi nkongi yatewe n’amashanyarazi y’abantu bari barimo gusudira. Bivugwa ko ibintu byahiriyemo bifite agaciro ka miliyoni zirenga eshatu.

Umwe mu bari bahari ishya, yagize ati “Ni umuntu wacururizagamo ibikoresho by’imodoka, nyir’inzu yari yahafunze ngo amurimo amafaranga none yaje gushyiraho abantu basudira kugira ngo atazakuramo ibintu bye atamwishyuye nibwo yahise ifatwa n’inkongi.”

Undi yagize ati “Urebye nyir’inzu niwe usa nk’uwateje inkongi kuko yazanye umuntu uyisudira ngo uwayicururizagamo atazagenda atamwishyuye kuko yari amubereyemo amafaranga noneho kuko yari imeze nka kontineri yahise ifatwa ibyari birimo byose birashya.”

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, yasabye abaturage kujya bashyira ibintu byabo mu bwishingizi kugira ngo bagobokwe igihe bahuye n’impanuka.

Abaturage bari bahuruye ari benshi bagiye kureba ibibaye
Abari bahari bavuze ko iyo nzu yahiye biturutse ku muntu wari uri gusudira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .