00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamirambo: Imwe mu mihanda yafunzwe iharirwa kwakira abagana restaurant

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Kamena 2021 saa 12:26
Yasuwe :
0 0

Umujyi wa Kigali watangaje ko wafashe icyemezo cyo gufunga imwe mu mihanda yo mu Karere ka Nyarugenge muri Nyamirambo kugira ngo ikoreshwe nk’ahazajya hicazwa abakiliya mu rwego rwo kwirinda ubucucike ku hasanzwe hari ’restaurants’.

Umujyi wa Kigali ubinyujije kuri Twitter wavuze ko imihanda yafunzwe by’agateganyo ari iya KN 113 St, KN 115 St na KN 126 St. Iyi gahunda ngo igamije kwirinda ubwiyongere bw’abandura COVID-19.

Uti "Umujyi wa Kigali wabaye ufunze imihanda itatu mu Biryogo KN 113 St, KN 115 St, KN 126 St ku binyabiziga bikoresha moteri, kugira ngo hakoreshwe mu rwego rwo kwirinda ubucucike ku hasanzwe hari ’restaurants’, bazajya bahicaza abakiliya bahanye intera muri ibi bihe bya COVID19."

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwakomeje buvuga ko ba nyiri restaurants bazajya batera intebe muri iyi mihanda kugira ngo bakomeze kwakira ababagana ariko bakurikiza ingamba zo kwirinda Coronavirus. Nta bindi byemerewe gukorerwa muri iyo mihanda uretse kwakira abakiliya kandi bakitwararika ku isuku yaho.

Restaurants ni kimwe mu bikorwa by’ubucuruzi byemerewe gukomeza gukora muri ibi bihe bya COVID-19 ariko zigomba kwakira abatarenze 30% by’ubushobozi zifite bwo kwakira abantu.

Muri Nyamirambo abagana restaurants batangiye kwicazwa mu muhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .