Nyamirambo: Imiryango 16 ifashwa n’uruganda rwa Skol yasezeranye mu mategeko

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 15 Ugushyingo 2018 saa 07:36
Yasuwe :
0 0

Imiryango 16 ifashwa n’uruganda rwenga ibinyobwa rwa Skol yo mu Murenge wa Nyamirambo ho mu Karere ka Nyarugenge, yasezeranye mu mategeko, aho yemeza ko bizayifasha kubana neza no kwiteza imbere kurushaho.

Kuri uyu wa Kane nibwo iyi miryango ifashwa n’uruganda rwa Skol rubifashijwemo n’umuterankunga warwo mukuru witwa UNIBRA mu mushinga wa FXB, yavuye mu mubare w’iyibana mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuyobozi w’Uruganda rukora inzoga rwa Skol ku Isi, Thibault Relecom, afite umushinga w’asaga miliyoni 180 z’amafaranga y’u Rwanda, ushyirwa mu bikorwa n’Umuryango urwanya ubukene, FXB, wagenewe abaturage bo mu Murenge wa Nyamirambo.

Ufasha imiryango itishoboye 60 igizwe n’abantu 445 mu bijyanye no kwihangira imishinga iciriritse ibafasha mu mibereho ya buri munsi, kwishyurirwa ubwishingizi mu kwivuza n’uburezi bwiza ku bana. Imiryango yasezeranye ikaba ibarizwa muri iyi igenerwa ubufasha.

Ushinzwe ibikorwa bya Skol, Tite Gatabazi, yabwiye IGIHE ko bahisemo gufasha iyi miryango kugira ngo basangire inyungu bajya babona cyane cyane ko bakorera abanyarwanda.

Ati “Ibijyanye no gufasha abatishoboye biri muri gahunda zacu kuko Skol ni uruganda rwenga inzoga rununguka kandi rukorera mu Rwada, rero ntirufasha bakozi barwo gusa ahubwo ruba rushaka no gufasha sosiyete nyarwanda, ari yo mpamvu inifuza gusangira nabo inyungu iba yabonye.”

Yongeyeho ko UNIBRA ifite n’uru ruganda rwa Skol, yanemereye imiryango 60 itishoboye igizwe n’abantu 430 y’i Nyamirambo amadolari ibihumbi 250 yo kuyifasha muri gahunda zitandukanye zirimo izo kwihangira imirimo, isuku, ubucuruzi n’ibindi kugira ngo irusheho kwiteza imbere.

Umuyobozi wa Skol ku Isil, Thibault Relecom, yagaragarije iyi miryango ko gushyingirana byemewe n’amategeko ari ikintu gikomeye mu buzima.

Yagize ati “Gushyingirana byemewe n’amategeko ni ikintu gikomeye mu muryango kuko nanjye nihereyeho maze imyaka irindwi nshyingiranwe n’umufasha wanjye kandi ubu ndishimye kuko tubayeho neza.”

Yakomeje agira iyi miryango inama yo kubana neza ndetse ikajya inaganira kuko ari byo bituma ikemura ibibazo biba bitagenda neza ihura na byo.

Niyonsaba Chantal wari umaze imyaka 12 abana n’umugabo mu buryo butemewe n’amategeko, yavuze ko yishimiye cyane kuba agiye kubana n’umugabo mu buryo bwemewe .

Yagize ati “Ndishimye kuko n’ubwo nta bibazo nahuraga nabyo bikomeye ntibyatumaga hatabura abamfata nk’indaya cangwa ngo ntibame agaciro nkwiye.”

Meya w’Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba we yasabye iyi miryango kubyaza inyungu n’umusaruro inkunga yahawe.

Abasezeranye bashimirwaga intambwe bateye
Bamwe mu miryango 16 yasezeranye mu mategeko
Umuyobozi wa Skol ku Isil, Thibault Relecom, yagaragarije iyi miryango ko gushyingirana byemewe n’amategeko ari ikintu gikomeye mu buzima
Ushinzwe ibikorwa bya Skol, Tite Gatabazi, yabwiye IGIHE ko bahisemo gufasha iyi miryango kugira ngo basangire inyungu bajya babona cyane cyane ko bakorera abanyarwanda
Kayisime Nzaramba we yasabye iyi miryango kubyaza inyungu n’umusaruro inkunga yahawe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza