00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamirambo: Bafite ubwoba bw’abapfumu bitwikira ijoro bagakorera imigenzo gakondo mu irimbi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 11 Mutarama 2022 saa 11:16
Yasuwe :

Abaturage batuye mu Murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge hafi y’irimbi ryo mu Rugarama, baravuga ko bahangayikishijwe n’abapfumu n’abacuraguzi bakorera imihango gakondo muri iri rimbi mu masaha y’ijoro.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuze ko mu masaha y’ijoro babona urumuri rw’amatara y’udutadowa twifashishwa n’abo bakora imigenzo gakondo, bagasaba ubuyobozi kubikumira kuko bibatera ubwoba.

Uwiduhaye Déo yagize ati “ Turifuza ko inzego zibishinzwe rwose zidufasha gukemura ikibazo cy’abapfumu baza aha nijoro bakajya mu irimbi bacanye amatara kuko no kugira ngo utege umumotari bwije ngo bakuzane aha biba ari amahirwe, kubera ko baba batinya aba bapfumu.”

Umutesi Rose uturiye iri rimbi na we yavuze ko hari igihe yiyumviye abapfumu bari muri iri rimbi babwira umugore bari bahazanye ngo abahe miliyoni imwe y’amafaranga kugira ngo bamufashe azabashe kubona urubyaro.

Ati “Nigeze kwiyumvira abantu bari kubwira umugore bari bahazanye ngo abahe miliyoni imwe kugira ngo bamuhe urubyaro, nibwo bamanutse bageze hafi y’umuhanda bazimya itara bari bafite binjirana mu modoka bari bazanye. Sinzi ibyakurikiye niba yarayabahaye kuko bahise bacana imodoka baragenda.”

Ubuyobozi bwa Koperative ishinzwe gushyingura muri iri rimbi bwo buvuga ko iki kibazo bwari buzi ko cyakemutse kubera ko bahashyize abazamu.

Niyobuhingiro Nadine ushinzwe kwakira abantu baje gushyingura muri iri rimbi rya Rugarama yagize ati “ Ntabwo twari tuzi ko bigihari twari tuzi ko byarangiye.”

Yavuze ko icyo azi neza ari uko hari abajura bajya bahaza bagacukura imva bashaka ibyuma byubakishije imva ndetse ari nayo mpamvu bashyizeho abazamu bazirinda.

Abaturage baturiye irimbi rya Rugarama babangamiwe n'abacuraguzi n'abapfumu bajya kuhakorera imihango gakondo nijoro
Niyobuhingiro Nadine ushinzwe kwakira abaje gushyingura mu Irimbi rya Rugarama avuga ko ikibazo cy'abapfumu n'abandi bahaza mu masaha y'ijoro batari bakizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .