Nyamasheke: Yimanitse mu mugozi nyuma yo gushwana n’umugore we bapfa amafaranga y’ikimina

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 14 Ukuboza 2020 saa 01:11
Yasuwe :
0 0

Nsabimana Alex w’imyaka 36 wari usanzwe atuye mu mudugudu wa Rwisoko mu Kagari ka Gako mu Murenge wa Kagano, yasanzwe mu mugozi bikekwa ko yiyahuye nyuma y’aho tariki ya 13 Ukuboza yari yashwanye n’umugore we bapfa amafaranga y’ikimina.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko uyu mugabo ejo ku Cyumweru yashwanye n’umugore we w’imyaka 33 bapfa amafaranga umugabo yari ari kumuha ngo ayamubikire ariko umugore akanga.

Umwe mu baturage bahatuye yagize ati “Yari yaraye agiranye ikibazo n’umugore we cy’amafaranga y’ikimina, baraye bashwanye mu gasoko nimugoroba, umugore ahita ajya gufata abana be ajya kurara mu Mudugudu wa Remera.”

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza, Umuyobozi w’umudugudu yajyanye n’uwo mugore ngo biyunge ageze mu rugo asanga hafunze baca ingufuri basanga ari mu mugozi yapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gako, Nzigiyimana Azalias, yabwiye IGIHE ati “Mu gitondo rero umudamu ajya gushaka umukuru w’umudugudu ngo ajye kubumvikanisha, umukuru w’umudugudu asanga harakinze, arakomanga abura umukingurira baca ingufuri basanga yimanitse.”

Uyu mugabo bikekwa ko yiyahuye ngo ntabwo yari yarasezeranye n’umugore byemewe n’amategeko ndetse yari asanzwe agirana amakimbirane n’umugore we wamukekagaho ko anywa urumogi.

Tariki ya 6 Ukuboza muri aka kagari ka Gako muri uyu Murenge wa Kagano haheruka ikibazo cy’amarozi yashinjwaga umukecuru bikaza gutuma n’umukobwa we bamukubita i Nyundo mu mutwe akajyanwa mu bitaro bya Kibogora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .