Nyamasheke: Yatewe inda afite imyaka 12, yirengagiza byose asubira mu ishuri

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 20 Ukuboza 2020 saa 01:00
Yasuwe :
0 0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, hari umukobwa w’imyaka 14 wabyaye afite imyaka 12, nyuma yo gusambanywa n’umuhungu wo mu rugo yabagamo.

Uyu mukobwa avuga ko yatewe inda yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, agahita atereranwa ku buryo ubuzima bumugoye.

Icyakora nubwo yanyuze muri byinshi kandi akibinyuramo, uyu mukobwa aracyafite icyizere cy’ejo hazaza dore ko yasubiye kwiga ndetse atsinda neza nk’abandi banyeshuri.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu mwana yavuze ko yasambanyijwe n’umuhungu wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye; avuga ko yari uwo mu rugo yari yajyanywe kubamo.

Yagize ati “Umukecuru yasabye mama umwana maze njya kubayo. Niberagayo niga maze umuhungu we wigaga i Hanika mu wa Gatanu amfata ku ngufu antera inda. Mbibwiye uwo mukecuru arabihakana arambwira ngo ndi kubeshyera umwana we ahubwo wa muhungu ahita acikira muri Uganda.”

Nyuma yo kuvuga ko yatewe inda n’umuhungu w’uwo mukecuru, yatangiye gutotezwa ubuzima butangira kumubana bubi asubira iwabo. Ku bw’amahirwe yaje kubyara ariko bimugoye.

Yashyizwe ku rutonde rw’abafashwa n’ubuyobozi akajya ahabwa ifu y’igikoma cyo guha umwana, gusa ngo nyuma y’imyaka ibiri barumukuyeho.

Ati “Mu rugo ni inzara gusa, ubuyobozi burabizi. Mu rugo nta kintu cyo kurya kiba gihari, umwana nta n’imyambaro agira kandi tuba mu bukode. Mba numva bansubiza kuri shisha kibondo kuko umwana amaze imyaka ibiri bahise bayimukuraho. Iwabo w’umuhungu ntabwo bajya bamfasha nta nubwo bampamagara.”

Nubwo ibibazo ari urusobe, uwo mwana yasubiye mu ishuri kandi ariga agatsinda neza. Yageze ku ishuri biba ngombwa ko asubizwa mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza.

Icyakora, uyu mukobwa avuga ko hari ubwo acibwa intege n’amagambo abwirwa n’abanyeshuri bagenzi be.

Ati “Bansubije mu wa Gatanu, ubu ngeze mu wa Gatandatu ndatsinda, mba uwa kabiri. Uretse ko batabura kumvugavuga banseka ngo narabyaye ariko ndabyakira ntacyo bimbwiye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruharambuga, Hagabimfura Pascal, yavuze ko uwo mwana bamukuye ku rutonde rw’abafata Shisha Kibondo kubera ko umwana we yarengeje imyaka ibiri ariko ko bamushyize ku rutonde rw’abagomba gufashwa.

Ati “Shisha Kibondo bazifata ku bana batarengeje amezi 24, niyo mpamvu yayivanweho. Twamushyize ku rutonde rw’abana babyariye mu rugo mu rwego rwo kumushakira imfashanyo ariko ubwo nabimenye ngiye kumurwanaho dushakishe.”

Kuva mu 2016 kugeza mu 2020 mu Karere ka Nyamasheke habarurwa abana 305 bari munsi y’imyaka 18 batewe inda. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko muri uyu mwaka wa 2020 hari abana 49 batwaye inda.

Uyu mwana avuga ko ubuzima bumugoye nubwo agifite icyizere cy'ejo hazaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .