Byabereye mu Mudugudu wa Gitwe, Akagari ka Gitwe Umurenge wa Karambi ku wa 25 Werurwe 2025.
Nteziryimana w’imyaka 25 yashakanye byemewe n’amategeko na Tuyizere Fortunée w’imyaka 27. Hari hashize amezi ane bagiranye amakimbirane, umugabo ajya i Kigali na ho umugore asubira iwabo.
Mu masaha ya mu gitondo cyo ku wa 25 Werurwe 2025 ni bwo abaturanyi babonye uyu mugabo ari gusambura inzu yubakanye n’umugore we.
Bamubonye amaze gukuraho amabati ayajyanye kuyagurisha mu isantere y’ubucuruzi ya Kamina, umugore we atabizi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi, Karemera Innocent, yabwiye IGIHE ko aya makuru akimenyekana, inzego z’ibanze zifatanyije n’iz’umutekano bataye muri yombi uyu mugabo banamenyesha umugore we ikibazo cyabayeho.
Ati "Ubuyobozi bw’umudugudu n’abaturanyi baduhaye amakuru ko urwo rugo rwari rusanzwe rufitanye amakimbirane ashingiye ku micungire mibi y’umutungo".
Muri rusange mu karere ka Nyamasheke, habarurwa ingo 637 zibanye mu makimbirane.
Icyakora ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, bugaragaza ko ibibazo bikibangamiye umuryango Nyarwanda birimo amakimbirane yo mu ngo biri kugenda bigabanuka, bitewe ahanini n’ingamba zikomeje gushyirwamo imbaraga mu guharanira kubaka umuryango utekanye.
Bugaragaza ko amakimbirane yo mu ngo yari ku kigero cya 17% mu 2024, avuye kuri 22%, yariho mu 2023 mu gihe mu mwaka wari wabanje yari kuri 18,6%.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!