00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Yatawe muri yombi akekwaho gukata igitsina cy’umugabo we

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 February 2025 saa 11:39
Yasuwe :

Umugore w’imyaka 31 wo mu Karere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi akekwaho gukata igitsina cy’umugabo we.

Uyu mugore bikekwa ko yakase ubugabo bw’umugabo we bafitanye abana batatu bukenda kuvaho, bikekwa ko yakoze ibyo mu ijoro rishyira ku wa 17 Gashyantare 2025.

Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kagano mu Karere ka Nyamasheke mu gihe uwakaswe igitsina mu Bitaro Bikuru bya Kibogora.

Umukuru w’Umudugudu wa Rambira wo mu Kagari ka Shara, Umurenge wa Kagano, Sinumvayabo Simeon, yavuze ko umugabo yakaswe igitsina nyuma y’amakimbirane yagiranye n’umugore we amusanze mu Isoko rya Kirambo ryo mu Murenge wa Kanjongo.

Ni amakimbirane amaze igihe kuko umugabo asanzwe atumvikana n’umugore we ashinja ubusinzi bukabije, ariko n’umugore agashinja umugabo we kumuca inyuma.

Yavuze ko uwo mugore yari amaze amezi arindwi n’ubundi ateye umugabo we icyuma mu itako aramukomeretsa, ubuyobozi burabunga bagira ngo byararangiye.

Byavuzwe ko uwo mugore yahengereye umugabo asinziriye, agafata urwembe agaca ipantalo n’akenda k’imbere agafata igitsina aragikata hafi yo kugikuraho cyose, umugabo ashiduka amaraso. Abana babo bato ni bo bahuruje Mudugudu kuko baturanye.

Mudugudu Sinumvayabo ati “Mpageze nsanga koko ni ko bimeze, amaraso yarenze icyumba bararamo ari menshi akwira mu ruganiriro, ntabaza abandi baturanyi baraza.”

Uwo mugabo bamujyanye kwa muganga avirirana cyane ku buryo abantu batunguwe n’uburyo yageze kwa muganga akiri muzima. Yageze ku Kigo Nderabuzima bamukorera ubutabazi bw’ibanze ahita yoherezwa ku Bitaro bya Kibogora.

Muri uko kurwana no kugeza umugabo kwa muganga, umugore yahise acika afatwa mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 17 Gashyantare 2025.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe mibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, yabwiye Imvaho Nshya ko uru ari rumwe mu ngo bafite zibana nabi bagerageje kunga ariko bikaba iby’ubusa.

Ati “Urugo rwabo rwari mu zo dufite zibanye nabi mu karere, twagerageje kunga bikananirana. Banabanaga bitemewe n’amategeko.”

Yakomeje avuga ko nyuma ko umugore waketsweho kwangiza igitsina cy’umugabo akoresheje urwembe yatangiye gukurikiranwa n’ubutabera.

Yasabye imiryango kwirinda amakimbirane agera aho gushaka kuvutsanya ubuzima.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .