Nyamasheke: Umwarimu arakekwaho kwiba sima yo kubaka amashuri akayigurisha

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 11 Kanama 2020 saa 02:23
Yasuwe :
0 0

Umugabo w’imyaka 32 wakoraga umwuga w’ubwarimu ku rwunge rw’amashuri rwa Mpishyi mu murenge wa Shangi yafashwe akekwaho kugurisha sima zo kubaka amashuri ku kigo gishya cy’amashuri abanza cya Mataba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangi mu karere ka Rusizi, Nabaze Justine yavuze ko amakuru bayahawe n’abaturage maze bafatanyije n’inzego z’umutekano n’urwego rw’ubugenzacyaha bajya gushaka uwaziguze.

Ati “Uriya mwarimu yatawe muri yombi nyuma y’uko duhawe amakuru n’abaturage ko hari sima enye zibwe hanyuma tuzibona mu rugo rw’umuturage. Uwaziguze we yemera ko yaziguze.”

Uwo mwarimu yari ashinzwe ububiko bw’ibikoresho by’iri shuri ryari riri kubakwa, akaba acyekwaho kugurisha sima enye amafaranga ibihumbi 32 .

Uwaguze iyo sima, uwayigurishije n’uwayitunze bose bafunguywe kuri sitasiyo ya polise ya Shangi.

Kuri ubu mu karere ka Nyamasheke hari kubakwa ibyumba by’amashuri 759 n’ubwiherero 1080 kuri site 122 mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’abanyeshuri. Aya mashuri ngo agomba kuba yuzuye bitarenze Nzeri 2020.

Abatawe muri yombi bashyikirijwe urwego rushinzwe iperereza ngo bakurikiranwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .