00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Umwarimu akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 16 yigishaga

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 13 August 2022 saa 04:44
Yasuwe :

Umwarimu wigisha isomo ry’ubutabire mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gihinga mu Karere ka Nyamasheke, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 16 yigishaga.

Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko uyu mwarimu w’imyaka 34 y’amavuko yari amaze icyumweru yibanira n’uyu mwana w’umukobwa yigishaga mu nzu acumbitsemo.

Umuturanyi w’uyu mwarimu ni we watanze amakuru kugira ngo afatwe.

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze zakoze umukwabu mu ijoro ryo ku itariki 11 Kanama 2022 mu nzu y’uwo mwarimu basanga aryamanye n’uwo mukobwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, yemeje ko bakimenya ayo makuru bakoze umukwabo mu nzu y’uwo mwarimu basanga aryamanye n’uwo munyeshuri.

Kugeza ubu uyu mwarimu afungiye kuri Station ya RIB ya Ruharambuga mu gihe umukobwa yasubijwe iwabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .