00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Umwana w’imyaka icyenda yarohamye mu mugezi arapfa

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 11 August 2022 saa 08:55
Yasuwe :

Umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda wo mu Murenge wa Ruharambuga, mu Karere ka Nyamasheke, yarohamye mu mugezi ugabanya uyu murenge n’uwa Shangi, ahita yitaba Imana.

Iyi mpanuka yabaye saa Yine z’igitondo kuri uyu wa 10 Kanama 2022. Uyu mwana witwa Bayiringire Sione wo mu Mugududu wa Gasharu, Akagari ka Ntendezi yari yakurikiye mukuru we bavuga ko bagiye gutashya inkwi zo gucana.

Aba bana ngo aho kujya gutashya bajyanye n’abandi bana koga mu Mugezi wa Cyongoroka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruharambuga, Hagabimfura Pascal, yabwiye IGIHE ko ubwo aba bana barimo boga, nyakwigendera yageze ahari amazi maremare atabizi arohamamo.

Bagenzi be bakibona ko yarohamye bavugije induru abahinzi bahingaga hafi yaho, baraza bamukuramo ariko basanga yashyizemo umwuka. Umurambo we wajyanywe ku bitaro gukorerwa isusuma mbere y’uko ushyingurwa.

Hagabimfura ati "Twasabye ababyeyi kujya bagenzura abana babo bakamenya aho bagiye n’ibyo baherereyemo. Ikindi ni ugushakisha ahantu hameze gutyo hakaba hazitirwa cyangwa hagafungwa."

Umugezi wa Cyongoroka ubusanzwe si munini ariko hari ahantu hameze nko mu ikorosi amazi yawo yacukuye haba harehare, niho abana bajya kogera.

Gitifu Hagabimfura yabwiye IGIHE ko ari ubwa mbere impanuka nk’iyi ibereye mu Murenge wa Ruharambuga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .