Nyamasheke: Umuyobozi w’Ishuri ashinja meya kumubuza amahwemo, we akavuga ko yananiranye

Yanditswe na Habimana James
Kuya 18 Ugushyingo 2018 saa 06:05
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Vincent de Paul rya Bunyenga riherereye mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke, Mupenzi Alexis, avuga ko umuyobozi w’aka karere amugerekaho bimwe mu byaha amuziza ko yatanze amakuru y’ibitagenda, ikibazo avuga ko kimaze imyaka myinshi.

Ku wa 17 Ugushyingo 2014 ubwo Mupenzi wari Umuyobozi wa GS Murira mu Karere ka Rusizi, yandikiye ibaruwa Perezida wa Repubulika, amugezaho ikibazo “cy’akarengane”, ko babujijwe gusana no kubaka ishuri rimaze imyaka 49, ryasenywe n’imvura mu 2012.

Ati “Iki kibazo cyageze mu nzego zitandukanye kuva ku rwego rw’Intara kugeza kuri MINALOC ariko habura umwanzuro ufatwa ngo iri shuri ryubakwe cyangwa se risanwe ku nyungu z’abana basaga 1500 barererwamo buri mwaka.”

Muri iyo baruwa Mupenzi yagaragazaga ko kuva mu 2012, abana bigira mu bubiko bw’ibikoresho no mu rusengero, abarimu bakicara kandi bagategurira amasomo munsi y’ibiti n’ibindi bibazo.

Ibyo ngo byabereye Mupenzi imbarutso y’ibibazo byamukurikiranye, atangira guhabwa impapuro zimwimura.

Ntiyanyuzwe n’uko yimuwe

Tariki ya 15 Ukuboza 2015, Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Ntara y’Iburengerazuba ari naryo nyir’ishuri, Pasiteri Nkizingabo Jacques yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi amusaba ko Mupenzi yimurirwa muri GS Nyakanyinya muri Nyamasheke, agasimburanwa na Mujaweyesu Zenie.

Mu ibaruwa dufitiye kopi, Mupenzi yavuze ko kumuguranisha na Mujaweyesu byatewe nuko ari umugore w’umupasiteri wari wimuriwe mu Bugarama muri Rusizi.

Naho tariki 27 Gashyantare 2015, meya Kamali yandikiye Mupenzi amubwira guhita yimukira aho yoherejwe mu buryo bwihutirwa.

Mupenzi avuga ko yakomeje kwandikira ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba abumenyesha ko arimo kugirirwa akarengane, agasaba kurenganurwa, gusa ngo nta cyakozwe.

Mupenzi avuga ko ubuyobozi bwagiye bumuhinduranya mu kumubuza amahwemo ku kazi ke, hashingiye ku byo agaragazaga ko bitagenda no kuba atari umudivantisiti.

Ageze muri Nyamasheke ngo yakomeje guhura n’ibibazo

Mupenzi yabwiye IGIHE ko amaze no kugera muri Nyamasheke yakomeje kugendwaho n’uyu muyobozi w’akarere, ubwo yagaragazaga ibibazo bigomba gukemuka.

Avuga ko umuyobozi w’akarere amuhimbira kuba yiba mudasobwa z’ishuri ayobora ndetse akamugerekeraho n’ibindi byaha agamije kumuvanisha mu kazi no kumufungisha.

Agira ati “Ibyo amvugaho sibyo kuko mu mezi atanu maze mu Kigo cya G.S St Vincent de Paul Bunyenga mfite amanota 88%, ndi umwe mu barezi mu ntara y’Uburengerazuba bahawe ayo manota, nageze muri iki kigo kimeze nabi aho abana bigaga bicaye hasi ariko nahakoze impinduka.”

“Ubwo nazaga muri iki kigo nasanze igenzura rya Minisiteri y’Uburezi ryaravuze ko ibintu ari byiza mu kigo, njye ubwanjye mpageze nahamagaye uwari uyoboye iryo tsinda mubwira ko iyo raporo yakozwe ntayemera ndetse musaba kugaruka, agarutse rero bafite ukuntu baza bumvikanye n’uturere bagahisha ibibazo bihari ngo tugumye tugaragara neza.”

Uyu muyobozi avuga ko nyuma haje TV1, Mupenzi ayigaragariza ibibazo biri mu kigo birimo kuba abana biga bahagaze kubera ko nta ntebe bagira, kuba bigira mu ivumbi kandi hari sima zibitse mu bubiko bw’ishuri idakoreshwa.

Agira ati “Kuva icyo gihe batangiye kwandika bavuga ngo bamfatanye mudasobwa ariko ntabwo byabayeho, nyuma meya yakoze raporo ayohereza kuri RIB (Urwego rw’Igihugu rw’Iperereza), ku wa mbere narayitabye mpageze nabo nsanga batunguwe n’ayo makuru, mbabwira ko nta kosa nigeze nkora.”

Mupenzi avuga ko gutanga amakuru muri Nyamasheke ari ikibazo, ati “iyo ufite ibyiza wagezeho wifashisha itangazamakuru ariko mu gihe ufite ikibazo ntibikwiye ko nimba wavuganye n’itangazamakuru biba ikibazo! Kumva ngo watanze amakuru uhigwa bukware.”

Meya ahakana ibyo ashinjwa

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aimé Fabien, we avuga ko nta muntu wazira gutanga amakuru, akanemeza ko nta kibazo afitanye n’uyu muyobozi w’ishuri.

Ati “Ikibazo ntabwo ari ugutanga amakuru ahubwo ni ukumenya ngo yatanze amakuru ameze gute? Kwandika byo ashobora kwandikira ahashoboka hose gusa icyaba cyiza ni uko yakwandika ibifite ukuri.”

“Ubwe yagombye kureba ngo ikibazo mfite ni ikihe? Ejo bundi hakozwe igenzura ntabwo aritwe twarikoze ni Minisiteri y’Uburezi, rigaragaza imikorere itanoze mu kigo cye, nk’ubu Mupenzi yibye mudasobwa baramufunga n’ubu baracyamukurikirana.”

Yanavuze ko hari andi makosa yakoze ubwo yinjiye mu kigo saa munani z’ijoro, agafata mudasobwa akazijyana ngo kugira ngo yereke abazamu ko badakora izamu neza.

Meya ati “Iyo bitaza kumenyekana twari kubibaza nde? Mu gihe umuyobozi agiye agasanga abazamu badahari igisubizo ntabwo ari ukugenda ngo ufate mudasobwa uzijyane, ubu nabwo ari gukurikiranwa.”

Kamali avuga ko MINEDUC yakoze igenzura mu bigo by’amashuri rigaragaza ibintu bitagenda neza, akibaza impamvu Mupenzi ariwe wumva ko ikigo cye cyarenganye.

Ati “Gukora amakosa umuntu akavuga ngo abantu baramugendaho ntabwo aribyo, kandi kumugendaho afite amakosa nta n’ikibazo gihari.”

Uyu muyobozi abajijwe icyakozwe ngo uyu muyobozi w’ishuri ahanwe mu bijyanye n’akazi niba koko akora amakosa, yasubije ko nabyo bishobora kuzakorwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza