Byabereye mu Mudugudu wa Nyagahinga, Akagari ka Gitwa mu Murenge wa Gihombo ku wa 11 Nzeri 2024.
Saa Tanu z’amanywa ni bwo uyu musore ubana na nyina yaherengereye abaturanyi be bagiye mu mirima, asimbuka urugo rwabo asanga inka mu kiraro arayisambanya.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yabwiye IGIHE ko uyu musore yamaze gutabwa muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo RIB ya Gihombo.
Ati “Uwo musore ibyo akekwaho bigize icyaha kitwa gusambanya itungo. Icyo dusaba abaturage ni ukwirinda ibyaha muri rusange nk’uko bahora babikangurirwa”.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!