Byabereye mu Mudugudu wa Kabageni, Akagari ka Ninzi Umurenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, ku wa 19 Gashyantare 2025.
Saa Yine z’Ijoro ni bwo ababanaga n’uyu musaza bamusanze yikingiranye mu cyumba cye, ubwo abandi bari bakiri hanze batararyama, basanga amanitse mu mugozi w’ikiziriko cy’amatungo yapfuye.
Umugore wa nyakwigendera yavuze ko nta makimbirane bari bafitanye, ibinemezwa n’ubuyobozi bw’umudugudu wa Kabageni bwavuze ko nta kibazo cy’amakimbirane yo muri urwo rugo bwigeze bwakira.
Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko uwo musaza kumanywa yiriwe asaba Imana kumurinda kujya kwiyahura mu Kivu, bakayoberwa impamvu ituma avuga ibyo.
Saa 18:30 z’umugoroba Ndutiye yavuye mu rugo asa n’ugiye ku Kivu baramugarura babona asa n’uwahinduye ibitekerezo byo kujya kwiyahura mu kiyaga.
Bamugaruye bamushyize imbere mu nzu mu cyumba cye barakinga kugira ngo atagira aho ajya, nyuma basanga yimanitse yapfuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye ndetse ko Urwego rw’Ubugenzacyaha n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bagezeyo umurambo wa nyakwigendera ujyanwa ku Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma.
Ati “Ibimenyetso biragaragaza ko yiyahuye ndetse umuryango we wamaze no kumushyingura. Twihanganishishe umuryango we tunasaba abantu ko igihe babona ibimenyetso by’uko umuntu ashobora kwiyahura, bajya babimenyesha ubuyobozi n’abaturanyi kugira ngo bikumirwe kuko hari n’igihe aba ari uburwayi bwo mu mutwe ku buryo abaganga bamufasha”.
Nyakwingendera Ndutiye yari yarashakanye byemewe n’amategeko na Nyiramaringoti Josephine w’imyaka 70. Babyaranye abana 8, akaba yabanaga n’umugore we, umwana wabo witwa Iradukunda François w’imyaka 24 n’abuzukuru babo babiri bato.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!