Byabereye mu Mudugudu wa Rwinkuba, Akagari ka Gashashi, Umurenge wa Karengera.
Tariki 5 Gashyantare 2025, nibwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Karengera bwahawe amakuru ko uyu musaza w’imyaka 60 yanyoye umuti wica imbeba.
Icyo gihe yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Karengera agezeyo bamwohereza ku Bitaro bya Bushenge ari naho yaje kugwa mu mpera z’icyumweru gishize.
Hari amakuru avuga ko uyu musaza yanyoye uyu muti agamije kwiyahura nyuma yo kuribwa n’ikiryabarezi ibihumbi 250Frw, yajya mu rugo gushaka andi miliyoni 3Frw agasanga umugore we yayimuriye mu bundi bubiko atazi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karengera, Bigirabagabo Moïse yabwiye IGIHE ko umuryango wa nyakwigendera ntacyo wigeze utangariza ubuyobozi ku cyateye uyu musaza kunywa umuti wica umuti w’imbeba.
Ati "Ibiryabarezi nta bihari, icyari gihari twagifashe mu kwezi gushize. Ubutumwa twaha abaturage ni ukwirinda kwiyambura ubuzima kuko ubuzima butangwa n’Imana ninayo ibwisubiza, ikindi tubasaba ni ugukura amaboko mu mifuka bagakora, bakirinda kwitega ibyo batavunikiye, icya gatatu ni uko bajya batangira amakuru ku gihe igihe".
Umurambo wa nyakwigendera kugera ku wa 10 Gashyantare 2025 wari ukiri mu Bitaro bya Bushenge.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!