00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Umusaza utarahiriwe n’urushako bamusanze yapfuye

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 7 August 2022 saa 08:27
Yasuwe :

Rutebuka Félicien w’imyaka 65 bamusanze mu nzu yapfuye, bikekwa ko yiyahuye kubera ibibazo by’imibereho mibi.

Byabereye mu Mudugudu wa Gahabwa Akagari ka Muyange, Umurenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke ku gicamunsi cyo kuwa 6 Kanama 2022.

Uyu musaza Rutebuka yabaga mu gikoni cy’inzu y’umwana wa mukuru we. Yararaga izamu ku muturage, ku manywa akita ku ngurube z’uwo muturage.

Uyu musaza nta muntu yagiraga umwitaho, cyangwa uwo yaganiriza ibibazo bye kuko yashatse abagore batatu bose bapfa, uwa kane batandukana kubera amakimbirane.

Yitabye Imana mu gihe haburaga iminsi ine ngo yitabe kuri RIB kuko umugore batandukanye yamureze kumushuka akagurisha amasambu y’iwabo, ngo basezerane imbere y’amategeko, amasambu yamara kugurishwa amafaranga bayariye ibyo gusezerana umusaza akabivamo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri Mudahigwa Aphrodis yabwiye IGIHE ko amakuru y’uko uyu musaza yapfuye bakiyamenya, inzego z’umutekano na RIB bagiye aho byabereye bajyana umurambo ku bitaro bya Bushenge kuwusuzuma.

Ati "Turasaba abaturage kujya baduha amakuru ku gihe, kuko iyo amakuru amenyekanye umuntu ufite ibibazo akaganirizwa bimurinda indwara zishobora gutuma yiyahura.”

Umurambo w’uyu musaza nyuma yo gukorerwa isuzuma washyinguwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 07 Kanama 2022.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .