Saa sita z’ijoro ryo ku wa 16 rishyira ku wa 17 Gicurasi 2025, ni bwo hamenyekanye ko uyu mukecuru wibanaga ariko afite abana bubatse ingo zabo yatewe n’abagizi ba nabi bamutema mu misaya yombi bimuviramo urupfu.
Aya makuru akimenyekana, inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zihutiye kugera aho byabereye bahumuriza abaturage by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye muri aka gace.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamasheke, ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukankusi Athanasie yavuze ko inzego zibishinzwe zahise zitangira iperereza ndetse ko hari abantu bane batawe muri yombi bakekwaho iki cyaha.
Ati "Iperereza rirakomeje. Bamutemye mu maso mu misaya yombi. Twakoranye inama n’abaturage turabahumuriza. Turi kumwe n’inzego dukorana dukomeza gufata mu mugongo abaturage b’uyu mudugudu, by’umwihariko turacyari mu minsi 100, birumvikana ko atari ikintu cyoroshye ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994".
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko mu cyumweru cy’icyunamo gusa rwakurikiranye amadosiye 82 y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo byarimo abantu 87.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!