Nyamasheke: Umuhanda uva Tyazo ugana mu Mirenge ya Cyato na Rangiro ugiye gushyirwamo kaburimbo

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 7 Gashyantare 2020 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) cyatangaje ko kigiye gushyira kaburimbo mu muhanda wo mu Karere ka Nyamasheke uva Tyazo unyura mu Mirenge ya Cyato na Rangiro ukunze gukorwa kenshi ariko imvura yagwa igasiga wangiritse utakiri nyabagendwa.

Uretse abaturage bo mu Mirenge ya Cyato na Rangiro yo muri Nyamasheke bazi ikibazo cy’uyu muhanda cyane; iyo uwuvuze abafite imishinga itandukanye ikorera muri ako gace barawumva cyane.

Ni umuhanda ufite kilometero 21,5 uva ku muhanda munini muri Centre y’Ubucuruzi ya Tyazo ukanyura mu Murenge wa Rangiro ugana mu wa Cyato, ukongera guhurira n’umuhanda munini mu Ishyamba rya Nyungwe ahazwi nko Ku w’Inka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, yabwiye IGIHE ko uwo muhanda ubafatiye runini ariko ko akenshi uba utari nyabagendwa mu gihe haguye imvura nubwo yaba nkeya.

Mu gihe cy’imvura usanga kugeza abarwayi kwa muganga bigoye, n’ubuhahirane muri rusange ntibushoboke.

Ati “Iyo mirenge ikoresha uwo muhanda ntabwo ibasha kugeza umusaruro wayo ku isoko, ikindi ni uko za Yove hari ikigo Nderabuzima, iyo abarwayi boherejwe ku Bitaro bya Kibogora biba bigoye kugira ngo uwo murwayi abe yagezwa kwa muganga kuko uwo muhanda utagendeka.”

Yavuze ko mu bushobozi bw’akarere kagenda gakora ahameze nabi cyane, ariko avuga ko muri iki gihe bitiroshye kuhagenda.

Ku kijyanye no gutwara abarwayi yavuze ko hari aho bigera hagahamagazwa indi ambulance bakambutsa wa murwayi akayijyamo kuko indi yaheze mu muhanda cyangwa aho igeze itaharenga.

Ati “N’ubu uracyakoreshwa ariko ni ukugenda banyeranyereza umeze nabi. Ni ukunyeranyereza cyangwa bagera ahabi bagahinduranya imodoka. Umurwayi bakamuhindura bakamushyira mu yindi kuko aho ngaho yahagamyemo, ni ikibazo kidukomereye.”

Ubwo RTDA yitabaga Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, tariki 5 Gashyantare 2020 ngo isobanure ku bibazo by’ingurane n’abangirijwe imitungo n’ikorwa ry’imihanda, yanabajijwe ku byo abadepite bari bamaze iminsi bagiriye ingendo mu turere bagiye babona aho banyuze.

Mu byabajijwe harimo icyo RTDA iteganyiriza umuhanda wa Cyato-Rangiro. Umuyobozi Mukuru wayo RTDA, Imena Munyampenda, yavuze ko bagiye kuwushyiramo kaburimbo kugira ngo umuhanda ube nyabagendwa, kandi ko uri mu y’ibanze mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.

Ati “Umuhanda Cyato-Rangiro, amakuru mbafitiye ni uko uri mu y’ibanze mu mwaka w’ingengo y’imari utaha, ubundi uriya muhanda wose dushaka gushyiraho kaburimbo.”

RTDA yatangaje kandi ko hari gushyirwaho ingengo y’imari bafatanyije n’uturere igenewe kugenda basana imihanda yangiritse ibabaje kurusha indi mu turere dutandukanye. Ni mu gihe abadepite basabye ko n’aho bishoboka mu mihanda itari mu nshingano zabo bajya baha utwo turere ubujyanama.

Uwo muhanda uva Tyazo ugahingukira mu Ishyamba rya Nyungwe uramutse ukozwe ushobora kuba inzira yoroshye ku bashaka kugenda barireba, banitegereza ubwiza bw’inyamaswa zirimo.

Ku gice cya Cyato-Rangiro mu Kagari ka Gakenke ni hamwe mu hakunze kugorana mu gihe cy'imvura
Ni umuhanda unyura ku Ishyamba rya Nyungwe iyo hari imashini ziri gusarura ishyamba ni zo zifasha abananiwe zikabakurura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .