Byabereye mu Mudugudu wa Kirombozi, Akagali ka Mpumbu, Umurenge wa Bushekeri ku wa 2 Mata 2025.
Umurambo washyinguwe ku gicamunsi cyo ku wa 3 Mata 2025. Ari ku irimbi ahaberaga imihango yo gushyingura, umwana wa Nyakwigendera ufite imyaka 22, yabwiye IGIHE ko akeka ko se yishwe na nyina.
Ati “Dushingiye ku byo twabonesheje amaso yacu, twebwe (abana ba nyakwigendera) turibaza ngo yaba ari mama wamwishe?”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Bushekeli, Habarurema Cyprien, yabwiye IGIHE ko nyakwigendera yishwe n’indwara yari amaze igihe arwaye ndetse ko abavuga ko yaba yishwe n’umugore we ari ibihuha bituruka ku makimbirane uyu muryango wari ufitanye.
Abaturanyi babonye umurambo wa nyakwigendera mbere y’uko ushyingurwa bavuga ko wari ufite ibikomere ku itako no mu mugongo ari na ho havuye inkuru y’uko yishwe atazize uburwayi.
Bimenyimana André ushinzwe umutekano mu mudugudu avuga ko uyu muryango wari ufitanye amakimbirane ashingiye ku mutungo kuko nyakwigendera yahaye umunani abana be, umugore we akarandura imihati adashaka ko abana bahabwa iminani.
Umuryango wa Nzeyimana uvuga ko yari arwaye igituntu n’impyiko. Yasize umugore n’abana umunani.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!