Kabera yafatiwe mu Mudugudu wa Gisebeya, Akagari ka Gisoke, Umurenge wa Mahembe mu Karere ka Nyamasheke ku wa 15 Werurwe 2025, Saa Kumi n’imwe za mu gitondo.
Inzego z’umutekano zivuga ko zahawe amakuru n’abaturage bo mu Karere ka Karongi zikabona kujya kumuta muri yombi aho yari acumbitse.
Uyu mugabo ukekwaho uruhare mu kwica Abatutsi mu Bisesero mu Karere ka Karongi, yari yarahinduye amazina, ariko abaturage b’i Karongi bari bamaze igihe bamubona bakamukeka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahembe, Uwizeyimana Emmanuel yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yari asanzwe akora akazi ko gusoroma icyayi.
Ati “Yari amaze imyaka ibiri ageze mu Murenge wa Mahembe. Twahawe amakuru n’abaturage bo mu Karere ka Karongi batubwira ko yahinduye amazina. Nyuma yo kumufata twahise tumwohereza mu Karere ka Karongi.”
Gitifu Uwizeyimana yabwiye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ko bitashoboka ko umuntu wakoze icyaha kiremereye nka Jenoside yakwihishahisha ubuzima bwe bwose, abasaba ko bakwishyikiriza inzego z’ubutabera bakanasaba imbabazi abo bahemukiye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!