00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Umugabo w’imyaka 54 yafashe icyemezo cyo kujya kwiga mu mashuri abanza

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 29 Nzeri 2022 saa 09:48
Yasuwe :

Rusengamihigo Jean Marie Vianney w’imyaka 54 wo mu Murenge wa wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke yafashe icyemezo cyo gusubira mu mashuri abanza nyuma y’imyaka 40 ayacikirije.

Uyu mugabo Rusengamihigo wafashe icyemezo cyo gusubira mu mashuri abanza afite umugore n’abana batatu barimo n’uwarangije amashuri yisumbuye.

Yavuze ko n’ubwo yacikishirije amashuri mu 1982 akajya kwita ku muryango we, ngo yahoranaga inyota yo kuzakomeza kwiga akarangiza kugira ngo azabashe kwiteza imbere.

Yagize ati “Njyewe navuye mu ishuri niga mu wa Gatandatu w’amashuri abanza nagombaga gukomeza nkajya mu wa karindwi cyangwa mu wa munani ariko biranga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, yavuze ko ubwo amashuri yatangiraga abarimu bahuye na Rusengamihigo Jean Marie Vianney bamukoresha isuzuma mu bijyanye n’ubumenyi bwe bamusaba ko yajya mu mwaka wa Gatanu ahita ava mu mwaka wa Gatatu yari yasabye.

Mukankusi yabwiye IGIHE ko Rusengamihigo yasubiye mu ishuri kubera ko yari afite intego yo kuzarangiza kwiga kubera ko yari yaracikishirije amashuri.

Yagize ati “Ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana batatu barimo n’uwarangije amashuri yisumbuye. Yatubwiye ko yasubiye mu ishuri kuko yari afite ishyaka ryo kurangiza kwiga noneho agahorana intumbero yo kongera guca mu mashuri kugira ngo azabone Impamyabumenyi abashe kwiteza imbere.”

Yakomeje avuga ko uyu mugabo yari afite akabari muri Covid-19 ariko kaza guhomba bituma yigira inama yo gusubira mu mashuri.

Ati “Amakuru dufite n’uko Covid-19 itaraba yacuruzaga akabari ariko iza gutuma gahomba kuko utubari tutakoraga noneho atekereza gusubira mu ishuri abiganira n’umugore we n’abana byarabyemeranya.”

Yongeyeho ko uyu mugabo nta kibazo azagira kuko najya ava ku ishuri azajya asubira mu buzima busanzwe yari asanzwe abayemo.

Visi Meya Mukankusi yaboneyeho gusaba abandi bantu bakuze bafite inyota yo kwiga kugana ishuri kuko kwiga bitarangira ndetse imiryango ifunguye.

Niyomugeni Françoise wigisha Rusengamihigo, yavuze ko akurikirana neza kandi n’ibyo atumva arabaza.

Ati “Vianney nta kibazo cye, ni umunyeshuri mwiza ntasakuza, nyine arakurikira aho atumva arabaza mbega nta kibazo.”

Nubwo mu buzima busanzwe umuntu ujya ku ishuri afite imyaka nk’iyi benshi babifata nk’agashya, Uyu mugabo Jean Marie Vianney we asaba bagenzi be kuza ku ishuri bagahaha ubumenyi kuko ari yo soko y’amajyambere.

Rusengamihigo Jean Marie Vianney yasubiye ku ishuri nyuma y'imyaka 40 arivuyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .