Uyu muyobozi yabigarutseho ku wa 14 Ugushyingo 2024, mu muhango wo gushyingura ba nyakwigendera wabereye mu Kagari ka Rushyarara Umurenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke.
Saa saba z’ijoro ku wa 13 Ugushyingo 2024, nibwo Sergeant Minani Gervais w’imyaka 39 yarasiye mu kabari abantu batanu barimo Benemugabo Denis w’imyaka 17, Habumugisha Onesphore w’imyaka 20, Sindayiheba Zephanie w’imyaka 44, Muhawenimana Jonas w’imyaka 35, na Nsekambabaye Ezira w’imyaka 51.
Sergeant Minani yahise ahunga afatirwa ahitwa ku i Hanika, atabwa muri yombi, n’aho imirambo ya ba nyakwigendera ijyanwa mu buruhukiro bw’ Ibitaro bya Kibogora mbere y’uko ishyingurwa.
Mu muhango wo gushyingura ba nyakwigendera witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Dushimimana Lambert.
Gen Maj Nkubito yavuze ko ubuyobozi bumukuriye bwamutumye guhumuriza inshuti n’imiryango ya ba nyakwigendera.
Ati “Ubuyobozi bwacu bwantumye ngo buzababa hafi. Mu minsi ya vuba hari abantu bazaza hano kureba ngo icyakorwa ni iki? Ntabwo uyu munsi mvuga ngo hagiye gukorwa iki ariko abo bantu bazaza bafashe iyo miryango yabuze ababo”.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimamana Lambert avuga ko ubuyobozi bwite bwa leta nabwo buzakomeza kuba hafi iyi miryango mu buzima bwa buri munsi
Ati “Kugira ngo hatagira umwana ubura uko ajya ku ishuri, umwana ubura icyo arya kubera ko papa we yazize ubugizi bwa nabi cyangwa urugomo nka ruriya”.
Imiryango ya banyakwigendera ivuga ko ubu bugizi bwa nabi ntacyo buri buhungabanye ku mubano n’imikoranire myiza basanzwe bafitanye n’ingabo z’igihugu kuko bazi neza ko umusirikare warashe abantu babo atabitumwe n’igisirikare cy’u Rwanda.
Itangazo igisirikare cy’u Rwanda cyashyize ahagaragara rivuga ko Sergeant Minani yamaze gutabwa muri yombi kandi ko azahabwa ubutabera hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!