00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: PAC yananiwe kumva uko rwiyezamirimo watahuye ikosa ry’ubuyobozi yakuwe mu bapiganirwa isoko

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 21 September 2022 saa 05:43
Yasuwe :

Ubwo abayobozi b’Akarere ka Nyamasheke bitabaga Komisoyo ya PAC kuri uyu wa Gatatu, babuze ibisobanuro by’uburyo rwiyemezamirimo yambuwe isoko biturutse ku kugaragaza ikosa abadepite bise ko ryari rigambiriwe rikaba ryarakozwe mu mitegurire y’isoko ryo gusana inyubako z’akarere.

Ikosa ryabye mu gutegura igitabo cy’isoko ryo gutanga no gukinga inzugi z’imbaho kimwe mu bikoresho cyandikwa inshuro ebyiri.

Umwe muri ba rwiyemezamirimo bapiganiwe iryo soko yatahuye iryo kosa mu gushyiraho ibiciro kimwe muri ibyo bikoresho yandikaho zeru.

Abagize akanama gashinzwe amasoko kamwandikiye kamusaba ibisobanuro asubiza ko yabitewe n’uko yasanze byanditse inshuro ebyiri ariko barabyanga nyamara n’ubundi byaje kugaragara ko ibyo yavugaga byari byo.

Uwo rwiyemezamirimo Akarere kahise kamukura ku rutonde rw’abapiganwa ariko ku basigayemo rya kosa rirakosorwa ari na byo byateye ikibazo hibazwa icyo bamuhoye.

Amasezerano yasinywe n’uwatsinze kandi ari na we watanze igiciro gito (214.368.676 Frw) wujuje ibisabwa kandi nta gihombo byateje Leta kuko impungenge umugenzuzi yagize ko uwatsindiye isoko adashyize umukono ku masezerano byateza Leta igihombo ntabwo byabayeho.

Rwiyemezamirimo watsindiye isoko ni uwatanze ibiciro by’asaga miliyoni 214 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe uwabaye uwa kabiri wari watanze miliyoni zisaga 217 Frw yakuwe mu ipiganwa. Uwa gatatu yari yatanze miliyoni zisaga 369 Frw ari na cyo cyateye impungenge Umugenzuzi w’Imari ko leta yari guhomba mu gihe uwa mbere yari kuba atakomeje isoko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke, Mbyayingabo Athanase, yemeye ko ryari ikosa ry’ubuyobozi bw’Akarere kuzanamo inshuro ebyiri icyo gikoresho.

Ati “Ni byo koko twanaganiriye n’abashinzwe amasoko dusanga barakoze amakosa mu kumuvanamo. Badusobanuriye ko icyatumye bamuvanamo na we yakoze igisa n’uburiganya gushyiraho zeru kugira ngo abe yaca macye.”

Umukozi ushinzwe amasoko mu Karere ka Nyamasheke, Twagiramungu Thierry, yavuze ko koko habayeho intege nke mu gutegura iryo isoko, asabwa kutongera gukoresha inyito y’intege nke “kuko bitanga isura ko hari ikindi cyari kigambiriwe.”

Depite Mukabalisa Germaine umwe mu bagize PAC, yagize ati “Iki ni ikintu gikomeye; rwiyemezamirimo yanze guhombya leta ngo ye guca amafaranga inshuro ebyiri, icya kabiri ikosa mwararibonye murarikosora. Iri soko mwashakaga kuriha nde?”

Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc yavuze ko niba abantu bakora ibintu nk’ibi mu masoko ya leta bigaragara ko n’izindi nshingano batazikora neza.

Ati “Reka tujye tuganira nk’abantu bazima bifuriza igihugu ibintu bizima; ubundi abantu bicara bagakora nk’ibi mu masoko ibindi byaba bizima usibye amarorerwa? Hari igihe ibintu bituyobera. Ni ukuri ibibera mu masoko ni akaga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere yavuze ko kuba akanama gashinzwe amasoko kataremereye uwo rwiyemezamirimo gukomeza ku yindi ntambwe ari ho hakozwe amakosa.

Ati “Twarababajije batubwira ko mbere yo gushyiraho zeru yari gusaba ibisobanuro tukabikosora hakiri kare.”

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens ati “Mwamuhaniye ko yagaragaje amakosa yanyu muravuga muti ubwo ubikoze jya ku ruhande dukomezanye n’abagendera mu murongo wacu?”

Umuyobozi w’ishami ry’ubugenzuzi bw’ubutegetsi bwite bwa leta mu biro by’Umugenzuzi w’imari ya leta, Mpezamihigo Gabriel yavuze ko umuntu asaba ibisobanuro ku bintu bidasobanutse. Ibyo ngo byaragaragaraga kandi na ba nyirubwite barabyemeye.

Yavuze ko yagombaga kwandikirwa akabazwa uko iryo soko azarishobora kandi yatanze igiciro cyo hasi yananirwa kwisobanura akaba ari bwo avanwa ku rutonde rw’abapiganwa.

Depite Uwimanimpaye yabajije impamvu bamwandikiye akabasobanurira bagasanga hari abajura bashyizeho ibikoresho inshuro ebyiri ntibabe ari bo birukana.

Depite Ntezimana ati “Ibisobanuro babibuze ku bw’iyo mpamvu nkurikije uko ibi byagenze uriya muntu wari ushyizeho zeru akanga gukora nk’ibyo abandi bakoze yakagombye kuba yari abafashije kumenya ko bibeshye.”

“Iyo baza kuba bafite igisubizo baba bakiduhaye. Kuba ntacyo bafite rero ntabwo yabafashije kumenya ko bibeshye ahubwo yababujije kugera ku cyo bashaka baravuga bati ‘wowe ba uvuyemo dukomezanye n’abari kuri gahunda. Ibyo ni cyo bivuze kuko buri muntu wese ashobora kwibeshya ariko umuntu wibeshye iyo agize amahirwe ukamwereka ko yibeshye yihutira gukosora. Iyo rero udakosoye kandi wabyeretswe haba hari ibintu wakoze kandi ubigambiriye.”

Visi Perezida wa PAC yavuze ko abakoze aya makosa bakwiye kuba barahawe ibihano.

Perezida w’Inama Njyanama, Hategekimana Jules Cesar, yemeye amakosa avuga ko rwiyemezamirimo wakuwe mu bapiganirwaga isoko yarenganye.

Ati “Mu by’ukuri tudaciye ku ruhande, nta bisobanuro bihari ku byabaye; uriya rwiyemezamirimo koko yararenganye ahubwo twakwiyemeza ko tuza kureba ibiteganywa ku muntu wakoze amakosa tukagira icyo tubikoraho ariko ubundi nk’akarere twasaba imbabazi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie ati “Mu by’ukuri amakosa turayemera kandi koko biragaragara ko uyu rwiyemezamirimo yarenganye nanjye ndabizeza ko ngiye kujya nkurikirana amasoko uko bikwiye kandi n’aba bakozi bakoze amakosa tubibabaze by’umwihariko.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .