Tariki 7 Mata 2025, nibwo Mwitirehe Damas uyobora Umudugudu wa Museke, Akagari ka Kigoya mu Murenge wa Kanjongo yageze mu ikawa ze asanga ibiti 34 byatemwe ahita abimenyesha ubuyobozi bumukuriye.
Mwitirehe yabwiye IGIHE ko uwo akeka ari Ngirabakunzi kubera ko uwo Ngirabakunzi ubwo aheruka gufungwa yakubise umugore we ngo yagiye abyigamba ko narekurwa azatema kawa za Mudugudu cyangwa akamwicira amatungo.
Ati “Impamvu ari we nkeka ni uko yabivugiye imbere y’abaturage. Ni umuntu usanzwe ahoza ku nkeke umugore we, aherutse kumukubita umugore aradutabaza dutanga amakuru inzego zibishinzwe zimuta muri yombi.”
Izi kawa zatemwe nyuma y’aho Ngirabakunzi yari amaze ukwezi afunguwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Kanyogote Juvenal yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakimenye ndetse ko ukekwa akirimo gushakishwa.
Ati “Ikibazo twarakimenye, ukekwa ntabwo araboneka. Turacyamushakisha dufatanyije n’izindi nzego.”
Amakuru y’itemwa ry’ibi biti bya kawa akimenyekana Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bageze aho cyabereye busaba abaturage kwirinda amakimbirane, bakabana mu mahoro ugize ikibazo akegera ubuyobozi bukamufasha kugikemura.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!