Iyo mitego itemewe ifata isambaza ziba zikibyara, igasiga n’ubumara ku isambaza kuburyo bishobora kugira ingaruka ku bazirya.
Kubwimana Jean yagize ati “Ifata injanga (isambaza) nini kandi nizo zibyara bigatuma tubura umusaruro, iyi mitego kandi ifite ubumara bugira ingaruka kubazirya harimo na kanseri. Uko ubona buriya budodo, ririya ranjye ryabwo rigenda rivaho rijya ku njanga barobye.”
Ndayisabye Emmanuel we yagize ati “Turayifata tukayitwika bugacya hakaza indi, iyo atunyuze mu ijisho icyumweru kimwe aba yamaze kugaruza ayo yawuguze. Iyi miraga (imitego) ni forode ituruka muri Congo.”
Ndahayo Eliezel, uhagarariye ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi muri Nyamasheke, yavuze ko ingamba bafite zo guca iyi mitego babifashwamo n’inzego zibanze n’abashinzwe umutekano wo mu mazi.
Ati “Ba rushimusi baragabanuka, buri munsi dutwika kaningiri zitari munsi y’icumi. Ubu abakoresha kaningiri bari gukurikiranirwa mu midugudu ariko turi kugenda tunigisha abatuye ku birwa kugira ngo bagane uburyobyi bwemewe. Ni urugamba rwa buri wese ntabwo tugomba kwitana ba mwana.”
Umutego w’ubumara ugura amafaranga ibihumbi 400, Ndahayo Eliezel akavuga ko umwaka ushize bafashe iyo mitego 980.
Nyamasheke hari amakoperative y’abaroby arindwi akorera mu Mirenge 10 ikora ku kiyaga cya Kivu, muri iki gihe cy’imvura bari kuroba toni imwe n’igice ku umunsi, iyo nta mbogamizi zirimo baroba toni hafi eshatu, igabanuka ry’umusaruro rikaba rituruka ku mvura n’imiyaga myinshi iri mu kiyaga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!