Ku wa 14 Gashyantare 2025 ni bwo abasore n’inkumi bo mu Karere ka Nyamasheke bagaragaje ipfunwe batewe no kuba mu bagaragaraho ingengabitekerezo ya jenoside harimo urubyiruko.
Izo mbamutima bazigaragaje nyuma y’ibiganiro byabahuje n’Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Rikumira Jenoside, Ipfobya n’Ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AGPF).
Mu birego by’ingengabitekerezo byagaragaye mu Karere ka Nyamasheke mu 2024, harimo bitatu byagaragaye ku rubyiruko, nk’aho umusore w’imyaka 19 yabonye umukecuru ahetse umwuzukuru we akavuga ngo abonye inzoka mu mutaka.
Undi musore yaciye ‘banderole’ yari yamanitswe ahagiye kubera ibikorwa byo kwibuka, abajijwe icyo yabikoreye avuga ko “wa munsi w’ubukwe bwabo wageze”.
Mu bantu b’urubyiruko bagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere ka Nyamasheke harimo n’uwabwiye umukecuru warokotse Jenoside ko azamwica.
Umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake, Jean Pierre Rukeratabaro, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko biteye agahinda kuba mu rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo urufite ingengabitekerezo ya jenoside.
Ati "Ubundi ubusanzwe umubyeyi ni we wakabaye yigisha umwana ariko harageze ko urubyiruko tubwiza ukuri ababyeyi bafite ingengabitekerezo ya jenoside ko ntacyo izamarira igihugu cyacu".
Mutoni Uwase Espérance ati “Tugiye gukora amatsinda yo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, kugira ngo duhindure ibitekerezo bya bagenzi bacu batari mu murongo wo kubaka igihugu kandi umubyeyi wacu ari byo adushakaho”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie yavuze ko mu mwaka wa 2024 habonetse ibirego 19 by’ingengabitekerezo ya Jenoside birimo bitatu byagaragaye ku rubyiruko.
Ati "Urubyiruko ni abantu basigaje igihe kinini cyo kubaho. Icyo gihe bakwiye kugikoresha neza bitwararika kugira ngo ibyaranze politiki mbi bo ntibizabagereho. Turabasaba kuba umusemburo w’impinduka aho batuye n’aho bagenda."
Depite Izere Ingrid Marie Parfaite yavuze ko impamvu bateguye ibi biganiro ari ukugira ngo basobanurire abaturage by’umwihariko urubyiruko amasezerano yo kurwanya Jenoside u Rwanda rwasinye no kurusaba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Igihugu cyacu cyasenywe n’urubyiruko, cyabohowe n’urubyiruko, tugomba gushyira imbaraga nyinshi mu rubyiruko kugira ngo rukomeze gushyira imbaraga ku byagezweho, rushobore kubisigasira, ruhangane n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije imbuga nkoranyambaga”.
Ibi biganiro byabereye mu turere turimo aka Kirehe, Rwamagana, Bugesera, Rulindo, Gicumbi, Rubavu, Ngororero, Nyamasheke na Nyamagabe.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!