Byabereye wa Mudugudu wa Kacyiru, Akagari ka Ntendezi, Umurenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke ku wa 16 Nzeri 2024.
Saa saba z’amanywa ubwo Nsengiyumva yari mu kazi ko gutwara insina yatereraga umuturanyi we, abana bari hanze mu rugo rw’iyo nzu y’imbaho nibwo yabonye ko inzu ye iri gushya.
Abaturanyi n’ubuyobozi bihutiye kuhagera ngo bazimye iyo nkongi ariko biba iby’ubusa kuko umuriro wari mwinshi cyane aribyo byanatumye ikongeza n’igikoni ndetse n’ubwiherero byose birakongoka.
Nsengiyumva avuga ko mu byahiriye mu nzu harimo televiziyo ya 200 000Frw, ikimasa cy’ibihumbi 700Frw, inkwavu n’ibindi bikoresho byo mu nzu byose hamwe bifite agaciro ka 2 450 000Frw
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruharambuga, Vestine Nayigize yabwiye IGIHE ko ku bufatanye n’abaturage bari gushaka uko bashumbusha uyu muryango wahuye n’iki kibazo.
Ati “Ntabwo turamenya icyateye inkongi. Uko bisanzwe bigenda iyo hari umuturage ugize ikibazo nka kiriya, dukorana n’abaturage tukamufasha binyuze mu buryo bw’imiganda no kumuremera. Nk’umurenge icyo turakora ni uko turamukorera ubuvugizi mu karere”.
Uyu muryango uvuga ko nta muntu bari bafitanye ikibazo ugakeka ko iyi nkongi ishobora kuba yaturutse ku muriro w’amashanyarazi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!