00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Intumbero z’urubyiruko rwahawe akazi mu mirimo yo kujonjora ikawa

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 11 April 2025 saa 08:42
Yasuwe :

Akarere ka Nyamasheke ni aka mbere mu Rwanda mu kugira ibiti byinshi by’ikawa kuko gafite ibiti birenga miliyoni 13. Amafaranga ayivamo ntahera mu mifuka y’abanyenganda n’abahinzi bayo gusa, ahubwo agera no ku bandi baturage kuko hari imirimo bakoramo, irimo ijyanye no kuyitunganya.

Ni imirimo inganda zifashwamo n’abiganjemo urubyiruko n’abagore ndetse abatangiye aka kazi mu myaka yashize harimo abakuyemo amatungo, abandi babasha kwiyubakira inzu.

Abasore n’inkumi bahawe akazi n’inganda zitunganya umusaruro w’ikawa barabyishimiye ndetse ngo bari gukora bizigama kugira ngo amafaranga bahembwa azababere umusingi w’iterambere rirambye.

Mu kiganiro na IGIHE, Musabyemariya Valentine w’imyaka 24, umaze imyaka ibiri ahawe aka kazi, avuga ko amafaranga yahembwe yayaguzemo ingurube n’inkoko ndetse ko afite intego y’uko bizagera muri Nyakanga afite inka.

Ati “Amafaranga duhembwa ku munsi ntabwo ari amafaranga make ku muntu wayacunze neza. Urubyiruko rusuzugura akazi icyo nabagiraho inama ni ugukura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere.”

Tuyizere Emmanuel w’imyaka 26 afite inka ifite agaciro k’ibihumbi 600 Frw yaguze mu mafaranga yakuye muri aka kazi ko gujonjora ikawa.

Ati “Intego mfite muri uyu mwaka ni ukugura inka ya kabiri. Hano baduhemba mu minsi 15. Iyo baduhembye nkuraho 5000 Frw nkayizigama mu itsinda, asigaye ngakuraho ayo ngura ibiryo by’amatungo, andi nanjye nkayarya.”

Niyogisubizo Jacques w’imyaka 25 avuga ko afite ingurube eshatu mu rugo iwabo.

Ati “Intego mfite mu myaka iri imbere ni ukugura amabati nkubaka inzu, ngashaka umugore nkagira umuryango.”

Ni imirimo yahaye akazi abaturage benshi biganjemo urubyiruko, bakabasha kwiteza imbere binyuze mu kwizigamira no gukorana n’ibigo by’imari.

Intumbero z’urubyiruko rwahawe akazi mu mirimo yo kujonjora ikawa rufite intego yo kurushaho kwiteza imbere
Uwineza Divine avuga ko amafaranga ahembwa ayabyaza umusaruro binyuze mu kwizigamira no gukorana n'ibigo by'imari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .