Nyamasheke: Imodoka yarenze umuhanda hakomereka abagenzi 18

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 18 Kanama 2019 saa 03:42
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 18 Kanama 2019, mu Murenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, imodoka itwara abagenzi yarenze umuhanda abagenzi 18 bari bayirimo barakomereka.

Iyi modoka yakoze impanuka ahagana saa saa tanu n’igice bivugwa ko yavaga I Rubavu yerekeza Rusizi igeze mu Murenge wa Kanjongo irenga umuhanda irangirika.

Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatangaje ko abari mu modoka bose uko ari 18 nta wapfuye naho abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bya Kibogora biri muri aka karere.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi mpanuka yabereye mu gace kamwe n’ahaherutse kubera indi mpanuka y’Ikamyo ifite ibirango by’i Burundi yajyaga i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashwe n’inkongi irakongoka ndetse umuntu umwe mu bari bayirimo ayihiramo.

Imodoka ya taxi yari itwaye abantu 18 yarenze umuhanda irangirika bikomeye abarimo bose barakomereka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza