00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Imiryango irenga 700 ibanye mu makimbirane

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 30 April 2024 saa 02:53
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwatangaje ko bugiye gushyira imbaraga mu mugoroba w’umuryango by’umwihariko kugira ngo ababanye mu makimbirane batinyuke bayagaragaze bagirwe inama y’uko bayakemura bakabana mu mahoro.

Ibi bitangajwe nyuma y’aho muri aka karere hamaze iminsi humvikana imfu za hato na hano z’abagabo bica abagore babo.

Abaturage bavuga ko aya makimbirane aturuka ku businzi, uburaya n’ubushoreke.

Ubwicanyi buheruka ni aho Ndayambaje Antoine w’imyaka 36 wo mu Murenge wa Cyato watashye yasinze akagakubita umugore we Mukansengimana Clémentine wari utwite inda y’amezi arindwi bikamuviramo urupfu.

Amakuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ni uko uyu muryango wari usanzwe ubanye mu makimbirane ashingiye ku businzi no kutumvikana ku mikoreshereze y’umutungo w’urugo, kuko uyu mugabo ngo yakoraga yahembwa amafaranga akayamarira mu kabari ntiyite ku nshingano z’urugo.

Ibi bibaye nyuma y’aho undi mugabo wo mu murenge wa Cyato yishe umugore we amuciye umutwe n’amabere ajya kubijugunya mu ishyamba rya Nyungwe ndetse hari n’undi mugabo wo mu murenge wa Shangi muri aka uherutse kwica umugore we na we arimanika.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mukankusi Athanasie yavuze ko bagiye gushyiraho umugoroba w’umuryango wihariye ku miryango isanzwe ibanye nabi kugira ngo iyo miryango bayitinyure abayigize bavuge ibibazo bafitanye.

Ati “Hari igihe ibibazo babibika tukazabimenya ari uko byaturitse byabaye ikibazo. Tuzabagira inama yo kugumya kubana neza kimwe n’uko hari igihe dushobora gusanga iyo miryango kubana bidashoboka tukabagira inama yo kuba badandukanye by’agateganyo mu gihe bagikurikiranye gutandukana byemewe n’amategeko”.

Imibare y’aka Karere igaragaza ko babaruye imiryango 707 ibanye mu makimbirane zirimo imiryango 611 ibana itarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .