00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Imiryango 117 yasenyewe n’ibiza yatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 7 July 2022 saa 12:46
Yasuwe :

Abaturage bo mu Murenge wa Bushekeli mu Karere ka Nyamasheke basenyewe n’ibiza bishimiye ko Leta y’u Rwanda yakomeje kubaba ndetse ikaba yanabahaye inzu mu mudugudu w’icyitegererezo wo mu Kagari ka Buvungira.

Mu ijoro rya tariki 10 Gicurasi 2021, aba baturage baryamye nk’uko bisanzwe bigeze saa Sita z’ijoro bumva inzu zabo zitangiye kunyeganyega, bitewe n’ umusozi wari utangiye kwiyasa ubutaka bukamanuka bwerekeza mu kiyaga cya Kivu. Bukeye bwaho ubuyobozi bwabaruye inzu 39 zangijwe n’iyo nkangu, icyakora Imana yakinze ukuboko ntihagira uhasiga ubuzima.

Leta ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo bacumbishirije abari basenyewe banabaha amafaranga ibihumbi 250Frw yo kwifashisha mu buzima busanzwe no kwishura ubukode.

Muhawenimana Claudine avuga ko umunsi baterwa n’ibiza ryari ijoro ribi cyane ndetse ngo yabonaga butari buke.

Ati "Ni Imana yaturokoye. Ubu ndi kumva nezerewe cyane kuko ndi mu nzu yanjye nta muntu ukwezi gushira ngo ampagarareho anyishyuza ubukode. Ndashimira abantu batwitayeho bakadutabara na Minema yatwubakiye".

Muhawenimana avuga ko ubwo yabonye inzu y’ibyumba bitatu yo kubamo, amafaranga yishyuraga ubukode buri kwezi agiye kujya ayizigama nagwira azacumbukure akazi yakoraga ko gucuruza imineke.

Uzayisenga Jeannette ashima Imana ko iyi nkangu nta muntu yahitanye ndetse na Leta y’u Rwanda yabatuje mu nzu nziza, gusa agasaba ko yashyirwamo umuriro w’amashanyarazi kuko nijoro bibagora.

Ati "Ni inzu z’amatafari abana batamenyereye, umwana arabyuka, akagonga igikuta agakomereka kubera ko nta matara arimo. Abana babura uko basubiramo amasomo mu gitondo kibera ko nta matara.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie yavuze ko kuva mu myaka ishize aka karere kamaze kubakira abatishoboye barenga ibihumbi birenga 20.

Minisiteri y’Ubutabazi niyo yatanze amafaranga yakoreshejwe mu kubakira abari basenyewe n’ibiza.

Minisitiri w’ibikorwa by ’ubutabazi, Kayisire Marie Solange yasabye aba baturage bahawe inzu gukomeza kuzifata neza abizeza ko umuriro uzabageraho vuba.

Ati "Ikibazo cy’umuriro guverineri yagisubije ni kimwe mu bikorwaremezo Umunyarwanda yemerewe, ngira ngo niba muzi neza gahunda y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere iha umuturage wese amashanyarazi 100%. Niyo mpamvu yababwiye ko icyo ari ikibazo Perezida wa repubulika yakemuye. Ni twebwe rero nk’ubuyobozi tugomba kubishyira mu bikorwa kandi babyemeye, mwitegura kwatsa amatara no kutongera kwikubita ku bikuta".

Ati "Niyo mpamvu dushyira ingufu nyinshi cyane mu gukumira ibiza, ariko no gutabara n’abahuye nabyo. Tuzakomeza kubaka ubushobozi n’ubufatanye bw’inzego zose no gutabara n’abahuye n’ibiza muri rusange".

Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari mu Karere ka Nyamasheke hubakiwe imiryango 160 yasenyewe n’ibiza, harimo n’imiryango 117 yubakiwe mu Murenge wa Bushekeli.

Uyu mudugudu watashywe n'abarimo Minisitiri w’ibikorwa by ’ubutabazi, Kayisire Marie Solange
Buri nzu ifite ibyangombwa byose
Imiryango 117 yasenyewe n’ibiza yatujwe muri uyu mudugudu w’icyitegererezo
Minisitiri w'Ibikorwa by'ubutabazi yasabye abaturage gufata izi nzu neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .