Babitangaje kuwa 5 Gicurasi 2024, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyingura mu cyubahiro imibiri 138 yimuwe mu rwibutso rwa Musoro n’indi itatu yabonetse ahantu hatandukanye.
Guhuza inzibutso ni gahunda ya Leta y’u Rwanda yashyizweho mu rwego rwo gusigasira ibimenyetso n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu 1997 nibwo Gasigwa Eulade uvuka i Musoro ariko akaba yararokokeye mu Karere ka Rwamagana aho yakoraga, yatashye asanga imibiri y’abishwe muri Jenoside idashyinguye mu cyubahiro, afata amafaranga ye ayakoresha mu gushyingura mu cyubahiro iyo mibiri.
Icyo gihe yegereye abakoze Jenoside abasaba kumwereka aho bagiye bajugunya imibiri y’abatutsi bo muri selire Musoro, ni uko iyo abonye yose ayishyingura mu cyubahiro.
Gasigwa mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko mu myaka itatu ishize aribwo ubuyobozi bwamugejejeho igitekerezo cyo kwimura imibiri yo mu rwibutso rwa Musoro, abanza kudahita abyumva kuko yumvaga yarabashyinguye mu cyubahiro kandi batavirwa.
Ati "Naje kubitekerezaho neza nsanga ari ngombwa ko imibiri y’abatutsi biciwe i Musoro yimurwa kugira ngo ishyingurwe mu buryo buyifasha kubaho igihe kirekire".
Mu Batutsi bari batuye i Musoro harimo abari basanzwe bashyinguye mu rwibutso rwa Gashirabwoba kuko biciwe ku kibuga cy’umupira cya Gashirabwoba kimwe n’abandi batutsi bari bahahungiye.
Ibi byatumaga abarokotse b’i Musoro bajya kwibukira i Musoro bakajya no kwibukira ku rwibutso rwa Gashirabwoba.
Gasigwa yavuze ko kuba imibiri yari mu rwibutso rwa Musoro yimuriwe mu rwa Gashirabwoba, bizajya biborohereza mu kubibuka.
Ati "Hano ni heza, ni ku muhanda kuhagera biroroshye".
Ntakirutimana Emmanuel ufite se wazize Jenoside yakorewe Abatutsi, na we yavuze ko kwimura imibiri y’ababo bizabafasha.
Ati "Ikintu nishimira aha ngeze ni uko tubashije kwimura imibiri tukayizana aho bizajya bitworohera kugera tukabibuka".
Depite Uwamariya Rutijanwa Marie Pélagie yashimiye Gasigwa Eulade ko atagoye ubuyobozi mu gushyira mu bikorwa gahunda yo guhuza inzibutso, yihanganisha abafite ababo baruhukiye mu rwibutso rwa Gashirabwoba.
Ati "Ndagira ngo mbahe icyizere, kandi namwe murabyibonera Jenoside ntizongera kuba mu Rwanda.”
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gashirabwoba rwari ruruhukiyemo imibiri 20 030, bivuze ko abaruhukiyemo bose hamwe ubu ari 20 171.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!