Iyi mpanuka yabereye mu muhanda Rusizi-Nyamasheke, urenze gato isantere ya Kinini mu kagari ka Rwesero Umurenge wa Kagano tariki 5 Werurwe 2025.
Saa kumi n’imwe ubwo abanyeshuri bari bavuye ku ishuri, bageze ahitwa kuri Konsaseri ni bwo iyi kamyo yari ifite umuvuduko mwinshi yagonze uyu munyeshuri.
Abatuye muri aka gace bavuga hakunze kubera impanuka kuko ngo hatashira amezi atatu hatabereye impanuka.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda , SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi.
Ati "Ntabwo nibura imodoka yamugonze yambuka umuhanda arimo hagati, yagenderaga ku ruhande, iyo umushoferi aza kuba atarangaye ntabwo yari kumugonga, ni uko yasatiriye inkombe z’umuhanda aho uwo mwana yagendaga.”
SP Kayigi yavuze ko icyifuzo cy’abaturage basaba ko aho iyi mpanuka yabereye hashyirwa ibyapa bigaragaza ko ari hafi y’ikigo cy’ishuri, mu rwego rwo gukumira impanuka kigiye gusuzumwa.
Ati "Ntabwo twari tuzi ko hakunze kubera impanuka, ni amakuru muduhaye ariko, abantu basuzuma dufatanyije n’izindi nzego kugira ngo niba ari ibyapa bikenewe aho hantu bihashyirwe impanuka zigabanyuke kuko icyo dukeneye cyane ni umutekano w’abantu.”
Ababonye iyi mpanuka bavuga ko iyi kamyo nyuma yo kugonga uyu mwana yamutwaye mu mapine ibice by’umubiri bigenda bisigara mu nzira.
Muri iyi modoka inzego zibishinzwe zasanzemo urwagwa shoferi na tandiboyi we bagendaga banywa. Umushoferi afungiye kuri Statiyo ya Polisi ya Kagano, na ho umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Kibogora.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!