Nyamasheke: Ibyumba bitatu abanyeshuri bararamo byahiye birakongoka

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 23 Mutarama 2019 saa 05:45
Yasuwe :
0 0

Ibyumba bitatu abanyeshuri bo mu ishuri rya Groupe Scolaire Frank Adamson Kibogora, riherereye mu Karere ka Nyamashake bararagamo, ryibasiwe n’inkongi rirashya rirakongoka.

Ahagana saa tatu n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, nibwo ibi byumba abanyeshuri bararamo uko ari bitatu byahiye.

Amakuru aturuka mu Murenge wa Kanjongo, aho iki kigo giherereye avuga ko iyi nkongi yabaye abanyeshuri bari mu ishuri ndetse ishobora kuba yatewe n’insinga z’amashanyarazi.

Meya w’Akarere ka Nyamasheke Kamali Aime Fabien, yabwiye IGIHE ko iyi nkongi nta muntu yakomerekeje ndetse iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyayiteye.

Yayigize ati “Nibyo koko ibyumba bitatu abanyeshuri bararamo byahiye ndetse hazimijwe ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’abanyeshuri n’abarezi, ku buryo ubu nta kibazo kidasanzwe gihari n’ubu abanyeshuri bari mu ishuri.”

Yakomeje avuga ko ibi byumba uko ari bitatu byahiye byiyongera ku kindi kimwe cyahiye ku Cyumweru, abanyeshuri umunani bakaba ari bo bari bahungabanye ariko ubu nabo bameze neza .

Meya Kamali yongeyeho ko hakekwa ko iyi nkongi yatewe n’insinga z’amashanyarazi zangijwe n’inkongi yo ku Cyumweru. Avuga ko nta makayi yahiye ahubwo hahiye matela n’utundi dukoresho duto duto.

Muri Groupe Scolaire Frank Adamson Kibogora, hatangiye igikorwa cyo kubarura ibyahiye n’ingano yabyo kugira ngo hamenyekane agaciro nyir’izina kangijwe n’iyi nkongi.

Uko byari byifashe ubwo bazimyaga inkongi yibasiye ishuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza