00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Hagiye kubakwa isoko rya Tyazo rizatwara arenga miliyari 1,5 Frw

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 30 April 2025 saa 10:28
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwatangaje ko ku bufatanyije n’itsinda ry’abikorera bo mu isantere ya Tyazo, bugiye kubaka inyubako y’igorofa izakoreramo isoko rya Tyazo biteganyijwe ko izuzura itwaye arenga miliyari 1,5Frw.

Tyazo ni imwe mu masantere y’ubucuruzi akomeye mu karere ka Nyamasheke, ndetse hari n’abavuga ko Tyazo ari umujyi w’ubucuruzi muri Nyamasheke.

Nubwo kuva mu myaka ibiri ishize iyi santere yubatswemo amagorofa agezweho y’ubucuruzi, isoko rya Tyazo riherereye mu murenge wa Kanjongo ryasigaye inyuma.

Iryivuze Consolé yavuze ko iri soko bakoreramo ritajyanye n’igihe, asaba ubuyobozi ko bwaryubaka cyane ko bacuruza bakanagasora.

Yagize ati “Imvura iragwa ikatunyagira, izuba ryava rikatwica kandi dutanga imisoro tukibaza impamvu batatwubakira isoko.’’

Yakomeje agira ati “Imvura iraje tubura aho twugama, kuko na hariya ku mabaraza y’amabutike ntabwo twahakwirwa. N’ubundi iyo uhugamye imvura irakunyagira.’’

Umuyobozi w’abacururiza mu Isoko rya Tyazo, Ntanturo Nicodem, yabwiye IGIHE ko rikoreramo abacuruzi 311.

Yagize ati “Iri soko riremwa n’abantu barenga 600, risakawe abacuruzi babyungukiramo kuko iyo imvura iguye ibicuruzwa byabo biranyagirwa. Nk’ubu imvura iraguye bahambira ibicuruzwa byabo biruka bajya kugama ariko risakaye bakomeza bagakora, n’abakiliya bagakomeza guhaha.’’

Umuyobozi w’Akarere Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko mu i Tyazo hagiye kubakwa isoko rigezweho mu gusubiza ibyo bibazo.

Ati “Mu minsi ishize twakoranye inama n’abashoramari bagiye kubaka isoko rya Tyazo, banatugejejeho igishushanyo mbonera cy’isoko bateganya kubaka. Igisigaye ni uko tubasubiza, tubemerera ubutaka n’uburenganzira bwo kubaka kuko batubwiye ko amafaranga bamaze kuyegeranya”.

Niyonsenga Alex, Umuyobozi w’itsinda ry’abashoramari 10 bishyize hamwe kugira ngo bubake isoko rya Tyazo yavuze ko barangije gukora inyigo ndetse bayishyikirije Akarere kugira ngo kabahe ubutaka batangire bubake.

Ati “Igorofa tugiye kubaka mu i Tyazo, rizakoreramo isoko rya Tyazo, duteganya ko rizuzura ritwaye arenga miliyari 1,5Frw. Dutegereje ko akarere kaduha icyangombwa cyo kubaka n’ubutaka."

Abacururiza mu i Tyazo bagiye kubakirwa isoko rya miliyari 1,5 Frw
Abacururiza mu isoko rya Tyazo bavuga ko babangamiwe n'imvura n'izuba
Mu isantere ya Tyazo hagiye kugabwa igorofa ya miliyari 1,5 Frw izakoreramo isoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .