Tyazo ni imwe mu masantere y’ubucuruzi akomeye mu karere ka Nyamasheke, ndetse hari n’abavuga ko Tyazo ari umujyi w’ubucuruzi muri Nyamasheke.
Nubwo kuva mu myaka ibiri ishize iyi santere yubatswemo amagorofa agezweho y’ubucuruzi, isoko rya Tyazo riherereye mu murenge wa Kanjongo ryasigaye inyuma.
Iryivuze Consolé yavuze ko iri soko bakoreramo ritajyanye n’igihe, asaba ubuyobozi ko bwaryubaka cyane ko bacuruza bakanagasora.
Yagize ati “Imvura iragwa ikatunyagira, izuba ryava rikatwica kandi dutanga imisoro tukibaza impamvu batatwubakira isoko.’’
Yakomeje agira ati “Imvura iraje tubura aho twugama, kuko na hariya ku mabaraza y’amabutike ntabwo twahakwirwa. N’ubundi iyo uhugamye imvura irakunyagira.’’
Umuyobozi w’abacururiza mu Isoko rya Tyazo, Ntanturo Nicodem, yabwiye IGIHE ko rikoreramo abacuruzi 311.
Yagize ati “Iri soko riremwa n’abantu barenga 600, risakawe abacuruzi babyungukiramo kuko iyo imvura iguye ibicuruzwa byabo biranyagirwa. Nk’ubu imvura iraguye bahambira ibicuruzwa byabo biruka bajya kugama ariko risakaye bakomeza bagakora, n’abakiliya bagakomeza guhaha.’’
Umuyobozi w’Akarere Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko mu i Tyazo hagiye kubakwa isoko rigezweho mu gusubiza ibyo bibazo.
Ati “Mu minsi ishize twakoranye inama n’abashoramari bagiye kubaka isoko rya Tyazo, banatugejejeho igishushanyo mbonera cy’isoko bateganya kubaka. Igisigaye ni uko tubasubiza, tubemerera ubutaka n’uburenganzira bwo kubaka kuko batubwiye ko amafaranga bamaze kuyegeranya”.
Niyonsenga Alex, Umuyobozi w’itsinda ry’abashoramari 10 bishyize hamwe kugira ngo bubake isoko rya Tyazo yavuze ko barangije gukora inyigo ndetse bayishyikirije Akarere kugira ngo kabahe ubutaka batangire bubake.
Ati “Igorofa tugiye kubaka mu i Tyazo, rizakoreramo isoko rya Tyazo, duteganya ko rizuzura ritwaye arenga miliyari 1,5Frw. Dutegereje ko akarere kaduha icyangombwa cyo kubaka n’ubutaka."



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!