00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: CG Murenzi yerekanye uko ubumwe bw’Abanyarwanda bwabafashije gutsinda inyeshyamba za FLN

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 20 March 2025 saa 02:44
Yasuwe :

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, CG Evariste Murenzi wari umuyobozi w’ingabo muri diviziyo ikorera mu karere ka Nyamasheke ubwo inyeshyamba za FLN zinjiraga mu gihugu yavuze ko ubumwe bw’Abanyarwanda buri mu byatumye zikubitwa inshuro.

Hagati y’umwaka wa 2018 na 2021, inyeshyamba z’umutwe wa MRCD- FLN zagabye udutero shuma mu turere dukora ku ishyamba rya Nyungwe turimo Nyamasheke na Rusizi two mu Ntara y’Iburengerazuba, na Nyaruguru na Nyamagabe two mu ntara y’Amajyepfo.

Muri izi nyeshyamba harimo izavuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo zambukira mu kiyaga cya Kivu, zigera mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kilimbi zerekeza mu ishyamba rya Nyungwe.

Ku wa 18 Werurwe 2025, ubwo CP Murenzi yaganirizaga abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside bitegura gutaha yababwiye ko ubwo izi nyeshyamba zinjiraga mu karere ka Nyamasheke yari umuyobozi wa Brigade ya 511 ikorera mu karere ka Nyamasheke.

Ati “Afande yari yanyohereje ku ikosi, ariko abaturage b’aka karere banyohererezaga amakuru, bambwira ngo afande bageze aha, nanjye ngaha amakuru abari aho biri kubera bagatoragura. Naje ikosi nyisoje. Umwanzi wari waje icyo gihe sinzi niba yaragize n’usubirayo ngo amuhe inkuru.”

Magingo aya izo nyeshyamba zaratsinzwe, mu ishyamba rya Nyungwe hari umutekano usesuye.

CG Murenzi yavuze ko ibyo aba baturage bakoze ari ikimenyetso cy’Ubumwe n’Ubudaheranwa biranga Abanyarwanda.

Yabwiye abagororwa bari i Nyamasheke ahanyuzwa abahamijwe ibyaha bya Jenoside basigaje igihe gito ngo basubire mu miryango yabo ko u Rwanda rurinzwe mu buryo badakeka.

Ati “Mwebwe aho muri hano ntabwo mubizi ukuntu igihugu kidadiye ku mutekano kubera ubumwe bw’Abanyarwanda. Icyo gihe rwose igikorwa cyo gutoragura abacengezi bari bibeshye ko baje guhungabanya umutekano w’iki gihugu cyaroroshye cyane kubera uruhare rw’abaturage b’aka karere.”

Komiseri mukuru wa RCS yakomeje abwira aba bagororwa ati “Reka mbahe urundi rugero rutari kure. Ejobundi mu murenge wa Mahembe, uwakoze Jenoside yaje kuhihisha atazi ubumwe bw’Abaturage ba Nyamasheke. Abaturage ba Nyamasheke baravuga bati ‘ntibishoboka. Baratamutanga ubu arafunze.”

CG Murenzi yashimye gahunda yatangijwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yo kubigisha ubumwe n’ubudaheranwa, avuga ko izafasha abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside bagiye kurangiza ibihano bagasubira mu miryango yabo barahindutse, Abanyarwanda bakababonamo andi maboko aje kubafasha kurinda umutekano w’igihugu.

Kuri ubu mu magorero atandukanye mu Rwanda hasigayemo abahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bagera ku bihumbi 17 abandi bose barangije ibihano basubiye mu miryango yabo.

CG Murenzi yeretse abagororwa bafungiye ibyaha bya Jenoside uko ubumwe bw'Abanyarwanda bwabafashije gutsinda inyeshyamba
Abahamwe n'ibyaha bya Jenoside bitegura gutaha bari kwigishwa amasomo y'uburere mboneragihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .