Mu 2018 nibwo aborozi bo mu Murenge wa Bushekeli barimo abahawe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda n’aborojwe n’umuryango Heifer International bishyize hamwe bashinga koperative ikusanya ikanacuruza amata.
Iyi koperative yatangiye ikora neza ikanacuruza amata ikunguka, ariko nyuma ngo yaje guhomba biturutse ku micungire mibi y’umuyobozi wayo wageze n’aho yaka bamwe mu banyamuryayo bayo ibyangombwa by’ubutaka, ajya kubitanga nk’ingwate muri SACCO y’umurenge wa Bushekeli, ahabwa inguzanyo abanyamuryango batabizi.
Nyiransabimana Beatha wo mu Mudugudu wa Ruvumbu, Akagari ka Buvungira, Umurenge wa Bushekeli, wari umunyamuryango wa Koperative Giramata, avuga ko iyi koperative igikora yakamaga litilo zirindwi akazigemura kuri koperative, ariko ubu hakaba ahari ubwo abura aho agurisha umukamo w’inka ye.
Uyu mugore avuga ko ari mu banyamuryango batatu ba koperative Giramata, uwari Perezida wayo yatekeye umutwe bamuha ibyangombwa by’ubutaka bwabo, ajya kubitanga muri SACCO bamuha inguzanyo, ntiyayishyura.
Ati “Icyifuzo cyacu ni uko ubuyobozi bwamukurikirana akabazwa igihombo yateje koperative, bukanatuvuganira SACCO y’umurenge wa Bushekeli ikadusubiza ibyangombwa byacu”.
Onesphore Mushinzimana avuga ko iyi koperative igikora yashoboraga kubona ibihumbi 60 Frw buri kwezi, amezi 10 akajya gushira amaze kubonamo ibihumbi 600 Frw akayagura umurima cyangwa akishyurira umwana ishuri.
Ati “Ariya mafaranga yahombejwe inzego z’ubuyobozi nizo zibifite mu biganza, icyo amategeko asaba umuntu wahombeje umutungo kirahari. Turasaba ubuyobozi gushyira mu bikorwa icyo ubugenzuzi bwasabye”.
Simbarikure Emmanuel, uyobora iyi koperative kuri ubu avuga ko koko igenzura ryagaragaje ko uwayiyoboraga hari igihombo cya miliyoni zirenga 4 Frw yayiteje.
Ati “Ntabwo arakurikiranwa twarabigerageje bidusaba kwishyura umwavoka kandi nta mafaranga koperative ifite”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yavuze ko akarere kigeze gufasha iyi koperative gukora ubugenzuzi, koko bigaragara ko uwari umuyobozi wayo yacunze nabi umutungo wa koperative, akarere kajya inama y’uko koperative yatanga ikirego.
Ati “Ndaza gukurikirana menye niba ikirego cyaratanzwe”.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!