Nyamasheke: Ba mukerarugendo bavuye muri Israel bagabiye umuturage utishoboye

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 14 Ukuboza 2020 saa 07:34
Yasuwe :
0 0

Ntakirutimana Pierre utuye mu mudugudu wa Kamina, Akagari ka Mpumbu mu Murenge wa Bushekeri, mu Karere ka Nyamasheke yagabiwe inka na ba mukerarugendo 20 baturutse mu gihugu cya Israel.

Ni igikorwa bakoze mu rugendo barimo rwo gusura ibyiza biri muri aka karere birimo n’ishyamba rya Nyungwe. Ntakirutimana yavuze ko iyi nka izamufasha mu kubona ifumbire n’amata azamufasha kwita ku bana be.

Ati “Inka bampaye irahaka, izamfasha kwivana mu bukene, mfite icyizere ko izanteza imbere, ifumbire nzayivanaho izatuma neza, abana bane banjye n’abaturanyi bazasoma ku mata. Imana ibahe umugisha, ari nk’ibishoboka nkahagera nazabaha impano.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josue Michael, yavuze ko iki gikorwa ari cyiza kuko gifite igisobanura cy’ikimenyetso cyo kwifuriza umuntu gutunga.

Ati “Igisobanuro cy’iyo inka, ni ukwifuriza abantu cyangwa kugaragaza imbamutima zabo, abantu bari mu bucyerarugendo ariko bakageraho bagatekereza guha inka umuturage. Inka ni ikimenyetso cy’ubukungu, bivuze ikintu kinini cyane. Ikirimo kinini ni ukumenyena no gukomeza gufatanya, ni ugushimangira umubano w’aba baturage nabo muri Isiraheli.”

Aba ba mukerarugendo 20 baturutse muri Israel bishimiye ibyiza nyaburanga babonye muri Nyamasheke ndetse bifuriza umuryango bagabiye inka ubukire n’iterambere.

Iyi nka batanze ije ikurikira izindi 22 Ambasade ya Israel mu Rwanda yagejeje ku batishoboye bo mu Murenge wa Kanjongo, tariki ya 13 Ugushyingo 2020.

Umuryango washyikirijwe inka wavuze ko uzayifasha kubona amata yo guha abana
Bari bambaye bijyanye n'umuco wo mu Rwanda
Bamukerarugendo 20 basuye ibyiza nyaburanga bitatse Akarere ka Nyamasheke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .